Bruno Ferry uje gutoza Rayon Sports yiteguye gukorana amateka nayo
Umutoza mushya wa Rayon Sports, Bruno Ferry, wamaze kugera hano mu Rwanda yatangaje ko yiteguye kubakana amateka n’iyi kipe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, nibwo ikipe ya Rayon Sports yakiriye umutoza wayo mushya w’Umufaransa Bruno Ferry nyuma yo kumutangaza nk’umutoza mukuru.
Uyu mutoza yakiriwe na Irambona Eric ushinzwe ibikorwa bya Siporo muri Rayon Sports ndetse na Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili usanzwe ari umuvugizi w’abafana.
Bruno Ferry akimara kugera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe yatangaje ko yishimiye kugera hano mu Rwanda ndetse ko ahanze amaso ibiri imbere kandi yiteguye kubakana amateka na Rayon Sports.
Yagize ati “ Nishimiye kuba ndi hano. Ntabwo navuga byinshi ubu ariko negereje kuzakorana amateka n’iyi kipe (Rayon Sports).
Bruno Ferry watoje amakipe arimo Accra Lions, Azam FC, AS Vita Club ndetse n’andi wavuga ko adakomeye cyane, agiye gukorana na Lomami Marcel ndetse na Haruna Ferouz nk’abatoza bungirije. Uyu mutoza bivugwa ko yasinye amasezerano y’igihe gito nkuko bitangwa n’umuvugizi wa Rayon Sports.
Bruno Ferry biteganyijwe ko agiye kuruhuka akaza kureba umukino Rayon Sports iraza gukina na Gorilla FC kuri uyu wa Gatanu Saa Kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.


Kinyarwanda
English
Swahili









