issa
Kapiteni wa Manchester City yasezeye ku mugaragaro iyi kipe

Apr 16, 2026 - 16:17
 0

Umunya-Portugal akaba na kapiteni wa Manchester City, Bernardo Silva, yatangaje ko azava muri iyi kipe igihe amasezerano ye azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, ariko ashimangira ko azakomeza kuba umufana wayo ubuzima bwe bwose.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 yegukanye ibikombe bikomeye 15, atsinda ibitego 76 anatanga imipira yavuyemo ibitego 77 mu gihe yamaze muri Manchester City.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri uyu wa Kane tariki 16 Mata 2026, yagize ati “ Uyu mujyi n’iyi kipe byampaye byinshi kurusha ibyo nigeze ntekereza. Ibyo twagezeho n’ibyo twatwaye ni umurage nzahorana mu mutima wanjye iteka.”

Yakomeje agira ati “Mu mezi make ari imbere, igihe kizaba kigeze cyo gusezera ku mujyi twabonyemo byinshi nk’ikipe, kandi ari naho natangiriye ubuzima bwanjye bw’urushako n’umuryango.”

Yashimiye abafana ku nkunga yabo idasanzwe bagiye bamuha mu myaka yose yamaze muri iyi kipe.

Intego ye nk’umukinnyi, yari uguhorana ishyaka mu kibuga kugira ngo abafana bumve ko bahagarariwe neza, kandi yizeye ko babibonye muri buri mukino.

Yanashimiye iyi kipe, umutoza Pep Guardiola, abakozi ndetse na bagenzi be bakinana ku bwo kumwemerera kuba umwe mu bagize uru rugendo igihe kirekire.

Yasoje agira ati “Imibereho twagiraga buri munsi mu myitozo yatumye numva ndi mu rugo kandi ndi umwe mu muryango mugari. Reka twishimire hamwe aya mezi ya nyuma tunaharanire ibitaragerwaho muri uyu mwaka w’imikino.

Nageze hano ndi umukinnyi wa Manchester City, ndagenda ndi umwe muri mwe, umufana wa Manchester City ubuzima bwose.”

Uyu mwaka ushobora kuzaba undi mwaka mwiza kuri Bernaldo Silva agize mu gihe yakegukana igikomba cya Shampiyona Manchester City igihanganiye na Arsenal FC ndetse ikaba ikirwanira n’igikombe cya FA Cup.

450 appearances
76 goals
77 assists
15 major trophies

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373