issa
Umuyobozi mukuru wa RGB yasabye urubyiruko kwitabira gahunda za Leta

Feb 6, 2026 - 13:20
 0

Umuyobozi mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Uwicyeza Doris Picard yasabye urubyiruko kwitabiri gahunda za Leta kugira ngo bave ku kuba abagenerwabikorwa babe abafatanyabikorwa ba Leta.

Ibi uyu muyobozi yabigarutseho mu nama y’umushyikirano ibaye ku nshuro ya 20 ku munsi wayo wa kabiri wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Gashyantare 2026.  

Dr Uwicyeza Doris mu kugira ibyo agarukaho kuri uyu mushyikirano yongeye kwibutsa abari muri uyu mushyikirano ko hagati ya 2008 na 2011, u Rwanda rwakuye abagera kuri Milliyoni mu bukene kandi ibyo byose byagezweho kubera abaturage babigizemo uruhare. 

Yagize ati “ Hagati ya 2008 na 2011, u Rwanda rwakuye abagera kuri Miliyoni mu bukene. Ibyo inzego mpuzamahanga zabyise igitangaza, ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko ibyo byose twabigezeho kubera uruhare rw’umuturage. Abaturage babigizemo uruhare rukomeye kuko binjiraga muri Gahunda za leta, mu igenamigambi, bagatanga ibitekerezo."

Uyu muyobozi yagaragaje ko muri iyi myaka nyuma ya Covid-19, byagaragaye ko nubwo abanyarwanda bitabira gahunda za leta nk’umuganda n’ibindi, ariko byagabanutse cyane cyane ku rubyiruko. Uyu muyobozi kandi yashishikarije urubyiruko kwitabira gahunda za leta kugira ngo bave ku kuba abagenerwabikora ahubwo babe abafatanyabikorwa.

Yagize ati “ Icyo nashishikarizaga urubyiruko ni ukwitabira gahunda, mukagiramo ijwi cyane cyane mu karere. Iyo umuturage agize ijwi, ava ku kuba umugenerwabikorwa ukaba umufatanyabikorwa na leta kuko hano turi abafatanyabikorwa na leta muri wa mushinga w’icyerekezo cya 2050.” 

Inama y’igihugu y’umushyikirano y’uyu mwaka ibaye ku nshuro ya 20, ni umushyikirano uba iminsi ibiri. Ku wa kane tariki 5 nibwo watangiye urasozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Gashyantare 2026.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Umuyobozi mukuru wa RGB yasabye urubyiruko kwitabira gahunda za Leta

Feb 6, 2026 - 13:20
Feb 6, 2026 - 13:33