Urubyiruko rw’i Nyabihu rwijejwe kuvugururirwa ikigo
Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyabihu rwemerewe kuzavugururirwa ikigo kugira ngo bijye birufasha kwidagadura no kugaragaza impano zarwo rutarinze gukora urugendo rurerure.
Ibi uru rubyiruko rwo mu Karere ka Nyabihu rwabyijejwe na Minisitiri w'urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026 mu Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 20.
Umwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka witwa Nzaramba Elise, ubwo yahabwagwa ijambo mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko, yasabye nyakubahwa Perezida wa Repeburika Paul Kagame, kubafasha bakabona ikigo cy’urubyiruko kuko iyo bashaka kugaragaza impano zabo bibasaba kujya mu Turere turimo aka Musanze n’aka Rubavu.
Ati “ Nyakubahwa Perezida wa Repeburika turabashimira ko mwaduteje imbere,turagira ngo tubasabe nk’umubyeyi urubyiruko rw’Akarere ka Nyabihu urubyiruko twifuza ko mwaduha ikigo cy’urubyiruko rugendanye n’igihe rufite sonorizasiyo nziza kuko impano zacu iyo dushaka kuzerekana tuzijyana mu Karere ka Musanze n’Akarere ka Rubavu.”
Minisitiri w'urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, we yavuze ko hari gahunda yo kuvugurura ibigo by’urubyiruko bishaje ndetse anashimangira ko n’ikigo cy’urubyiroko cyo mu Karere ka Nyabihu kizavugururwa.
Yagize ati “ Dufite gahunda yo kuvugurura ibigo by’urubyiruko bishaje na Nyabihu ikigo cy’urubyiruko cyabo kirashaje ndetse kiri kure y’aho urubyiruko rwinshi rutuye muri Nyabihu.”
Yakomeje avuga ko muri gahunda bafitanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bateganya ko n’Ikigo cy’urubyiruko cya Nyabihu nacyo kizashyirwa ku rutonde kugira ngo bw’ibigo bizavugururwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









