Rutsiro: Umwana w’ imyaka 3 yaguye mu bwiherero arapfa
Umwana w’imyaka 3 y’amavuko uvuka mu Kagari ka Gihira, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Rutsiro, yaguye mu bwiherero bw’iwabo butagikoreshwaga ahita apfa.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko ubu bwiherero uyu mwana yaguyemo bwari bari batarabusiba mu gihe butagikoreshwaga.
Umwe mu bo mu muryango w’ababyeyi b’uyu mwana yabwiye Imvaho Nshya ko ubu bwiherero bwari bwaruzuye bacukura ubundi iruhande rwabwo, bwo ntibabusiba.
Yagize ati “Uko imvura igwa ari nyinshi icyo cyobo cyari cyaraviduwemo umwanda wose wo mu bwiherero cyagiyemo amazi, umwana akirinira hafi yacyo ababyeyi batabimenye agwamo, akurwamo yapfuye.”
Ashimangira ko uru rupfu rw’ uyu mwana rwabababaje cyane nk’umuryango ndetse runabasigira isomo rikomeye ryo kudakinisha ibyobo bidapfundikiye cyangwa bitasibwe byo mu ngo bishobora guteza impanuka, byaba iby’amazi cyangwa nk’ubwiherero nk’ubwo, kuko iyo nk’iki cyobo gihita gisibwa kiba kidateje ibi byago.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango Bisangabagabo Sylvestre, na we uri mu bahise batabara, yavuze ko hari mu ma saa moya z’ijoro, umwana ari kumwe n’ababyeyi be mu nzu, abavandimwe be bakinira hanze.
Ati “Umwana yarasohotse bagira ngo agiye gukina n’abandi hanze, ntiyasanga bagenzi be, ntibanamenya ko yasohotse, ajya gukinira kuri iki cyobo kitari cyarasibwe, agwa mu mazi yari yarakiretsemo abura gitabara arapfa.”
Avuga ko abandi bana binjiye mu nzu bababaza aho asigaye abana bavuga ko batamubonye birabayobera batangira gushakisha.
Yakomeje agira “Bashakishirije mu baturanyi ngo bumve ko ari ho yaba agiye baraheba. Bakomeza kugenda bamurika mu rugo hose, bahamagara ntibamwumve, ni bwo barebeye muri icyo cyobo bamubonamo areremba yapfuye.”
Avuga ko RIB yahageze hanzurwa ko umurambo ujyanwa mu bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









