Gen. Alekseyev w’u Burusiya yarasiwe mu murwa mukuru wa I Moscou
Umuyobozi mukuru w’ingabo mu Gisirikare cy’Uburusiya, Lt. Gen. Vladimir Alekseyev, yoherejwe mu bitaro i Moscou nyuma yo kuraswa amasasu menshi, nk’uko ibitangazamakuru byo mu gihugu byabitangaje.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Gashyantare 2026, Svetlana Petrenko, Umuvugizi w’urwego rushinzwe iperereza mu Burusiya (ICR), yatangaje ko umuntu utazwi witwaje imbunda yagabye igitero kuri Alekseyev, wari umuyobozi wungirije w’Ubutasi bwa Gisirikare mu Burusiya. Alekseyev yungirije umuyobozi w’ingenzi mu buyobozi bukuru bwa Minisiteri y’Ingabo.
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru Interfax bibitangaza, hatangijwe iperereza ku byaha byo kugerageza kwica ndetse no gucuruza imbunda mu buryo butemewe n’amategeko. Petrenko yavuze ko igitero cyabereye ku muhanda wa Volokolamsk i Moscou, aho ukekwaho icyaha yahise ahunga. Yongeyeho ko Alekseyev ari mu bitaro byo mu mujyi, aho akiri kuvurwa.
Abashinzwe iperereza n’inzobere mu by’ubutabera barimo gukorera ahabereye icyaha, basuzuma amashusho y’umutekano kandi babaza abatangabuhamya kugira ngo bamenye ibisobanuro by’icyabaye.
Ikinyamakuru Kommersant kivuga ko uwagabye igitero yari yategereje Alekseyev igihe yavaga mu igorofa agiye ku kazi. Muri icyo gitero, jenerali yakomerekejwe ku kuboko, ku kuguru no mu gituza.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya, Sergei Lavrov, yashinje Kyiv kuba ari yo yihishe inyuma y’icyo gitero, avuga ko igamije guhungabanya ibiganiro by’amahoro ku ntambara yo muri Ukraine, ariko nta kimenyetso cyatanzwe. Ukraine nta cyo iratangaza ku byo ishinjwa na Lavrov.


Kinyarwanda
English
Swahili









