Iran yemeje ko Komanda w’ingabo zirwanira mu mazi yishwe
Umutwe w’ingabo za Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), wemeje urupfu rwa komanda w’ishami ryawo rirwanira mu mazi, Alireza Tangsiri, nyuma y’iminsi ine Israel itangaje ko yamwishe mu gitero yagabye.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, IRGC yavuze ko Tangsiri yarashwe ari mu kazi ko gushyira ingabo ku murongo no gukomeza ubwirinzi ku birwa no ku byambu, aho yaje gupfa azize ibikomere bikomeye.
Nubwo uyu muyobozi wabo atakiriho, IRGC yagaragaje ko ibikorwa by’ingabo zirwanira mu mazi byakomeje nta nkomyi, harimo ibitero bikomeye no kugenzura umuhora wa Strait of Hormuz, umwe mu mihora y’ingenzi ku bucuruzi bw’Isi.
IRGC yavuze ko itazahagarika ibikorwa byayo bya gisirikare, igaragaza ko “itazaruhuka kugeza umwanzi arimbuwe burundu,” mu mvugo igaragaza gukomeza umwuka w’ubushyamirane mu karere.
Tangsiri yari umwe mu bakomanda bakomeye ba IRGC, akaba yari ashinzwe cyane cyane kugenzura amato anyura mu muhora wa Hormuz. Aheruka no gutangaza ku rubuga rwa X ko nta bwato bufitanye isano n’abateye Iran bwari gukomeza kunyura muri uwo muhora.
Uyu musirikare wari uzwiho kuvugira mu ruhame no kunenga cyane Leta zunze ubumwe za Amerika na Israel, yari yaranashyiriweho ibihano na Amerika mu 2019, nyuma y’ibikorwa byo kurasa indege ya ‘drone’ y’ubutasi hafi y’uwo muhora wa Hormuz.
Urupfu rwe rwitezweho kongera ubushyamirane hagati ya Iran n’ibihugu biyishinja ibikorwa by’ubushotoranyi mu karere.


Kinyarwanda
English
Swahili









