Mali: Igisirikare cyahakanye amakuru yo kurekura abarwanyi barenga 200 b’imitwe y’iterabwoba
Igisirikare cya Mali cyahakanye amakuru yari amaze iminsi akwirakwira mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Afurika avuga ko cyarekuye abarenga 200 bakekwaho kuba abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba, ibintu byavuzwe ko bigamije gusebya inzego z’umutekano na leta.
Ibi byatangajwe binashimangirwa n'umuvugizi w’ingabo za Mali ushinzwe itangazamakuru n’imibanire n’abaturage, Souleymane Dembele, kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Werurwe 2026 mu itangazo yashyize hanze avuga ko ayo makuru yo kurekura abakekwaho kuba mu mitwe yitwaje intwaro ari ibinyoma bidafite ishingiro ahubwo bigamije gusebya Leta ya Mali n’inzego z’umutekano zayo.
Yagize ati “Amakuru amaze iminsi atangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye ntabwo ari yo, ni ibihuha. Ikindi ni uko ibinyamakuru byayatangaje bwa mbere bigamije kwangiza isura ya Mali no guca icyizere abaturage bafitiye inzego z'umutekano zacu. Mu by’ukuri ni amakuru yahimbwe atangazwa ku mpamvu zo gusebya Leta yacu bavuga ko idashoboye, hagamijwe kuyangisha abaturage.”
Ibi bije nyuma y’uko mu minsi ishize ibinyamakuru bitandukanye hano muri Afurika byari byatangaje ko inzego z'umutekano za Mali zarekuye abarenga 200 bakekwaho kuba abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba mu rwego rwo kugarura umutekano binyuze mu bwumvikane bagiranye.
Ayo makuru yanavugaga ko irekurwa ryabo ryari rishingiye ku masezerano yo guhagarika ibitero bigabwa mu mihanda imodoka zitwara lisansi zicamo zigana mu mujyi wa Bamako.
Bibaye mu gihe iki gihugu kigihanganye n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba irimo GSIM, IS n’indi bivugwaho kugirana imikoranire ya hafi na Al-Qaeda, ikomeje kugenda yagura ibirindiro mu bihugu bitandukanye by’Afurika.


Kinyarwanda
English
Swahili








