issa
Musanze: Polisi yasobanuye impamvu yarashe umusore agapfa

Jan 4, 2026 - 17:12
 0

Polisi y’Igihugu ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yasobanuye impamvu yarashe umusore w’imyaka 20 wapfiriye mu Karere ka Musanze, ivuga ko byabaye mu rwego rwo kwirwanaho no kurinda umutekano w’abari mu kazi.

Uyu musore witwa Kwizera Faustin yarashwe ku wa 3 Mutarama 2026, arasirwa mu Murenge wa Gacaca, mu Kagari ka Kabirizi, na Polisi yari mu bikorwa byo gukumira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukunze gukorerwa muri uwo murenge mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace, yatangaje ko uwo musore yarashwe n’abapolisi barimo bitabara ubwo baterwaga n’abantu bagera kuri 40 bari bitwaje intwaro gakondo, aho bageragezaga kwambura abo bapolisi uwo bari bafashe.

Polisi iburira abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendo butemewe kubyirinda, kuko bishobora kubakururira ibihano birimo igifungo n’ibindi bashobora guhura na byo bitewe no kuba bakoze ibinyuranyije n’amategeko.

Polisi yibukije abaturage kandi ko kubahiriza amategeko ari inshingano ya buri muturage wese, kandi ko kurwanya inzego z’umutekano ari icyaha gishobora guteza ingaruka mbi ku wagikoze, zirimo no gutakaza ubuzima.

Jan 4, 2026 - 19:43