Ruhango: Umusore w’imyaka 22 yishwe atewe icyuma
Iyamuremye Erier w’imyaka 22, wo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango yishwe atewe icyuma n’abantu bari bagiranye makimbirane.
Ibi byabereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango mu ijoro ryo ku wa 29 Werurwe 2026.
Abatangabuhamya bavuga ko abo bantu bari basanzwe baziranye uretse ko batazi icyateye ayo makimbirane ndetse bagashimangira ko aba barwanye bashobora kuba barapfuye umugore..
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Gasasira François Regis, yemeje iby’aya makuru, avuga ko byabaye mu masaha y’ijoro.
Yavuze ko ayamakuru bayamenye ndetse babwiwe ko abo bantu bagiranye amakimbirane bararwana, umwe atera undi icyuma ahita yitaba Imana.
Amakuru aturuka mu baturage bavuga ko aba barwanye bashobora kuba bapfuye umugore, gusa ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko ibyo butabihamya. Nyuma y’ibi byabaye, umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe inzego z’umutekano zatangiye iperereza.
Kugeza ubu abantu batatu nibo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho uruhare muri uru rupfu, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinazi mu gihe iperereza rikomeje.


Kinyarwanda
English
Swahili








