issa
Ubusa buruta buriburi!Arabie Saoudite iri gucisha ibikomoka kuri peteroli ku cyambu cya Yanbu

Mar 31, 2026 - 10:58
 0

Arabie Saoudite yashatse uburyo bwa kabiri nk’amaburakindi ariko nibura bushobora kugira icyo buramira mu gihe intambara yamara igihe. Kuri ubu hari gukoreshwa icyambu cya Yanbu. Mu byumweru bibiri bishize, ku cyambu cya Yanbu haciye miliyoni 4.6 y’utugunguru twa peteroli itunganyije neza. Imibare ya Vortexa yerekana ko icyo kigero gikubye inshuro eshatu iyahacishwaga mu 2025 kuko nta ntambara yari ihari. Icyakora nubwo hanyuzwa iriya ngano, biracyari igitonyanga mu Nyanja kuko umuhora wa Hormuz wanyuzwagamo miliyoni 15 z’utugunguru dutunganyije buri munsi.

Arabie Saoudite iri gushakira umuti urambye ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli byanyuraga mu muhora wa Hormuz wafunzwe na Iran kugirango iteze amapfa ku isi. Arabie Saoudite iri gukoresha inzira zo mu Nyanja itukura’Red Sea’ ku cyambu cya Yanbu.

Ubundi umuhora wa Hormuz wacagaho 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku isi. Hacaga kandi 90% y’ibikoreshwa mu buhinzi nk’ifumbire, ibikoreshwa mu nganda zikora imyambaro,imiti yo mu buvuzi n’ibindi bikoreshwa nka pulasitike. Kuri ubu rero byabaye ngombwa ko Iran ifunga umuhora wa Hormuz mu gushyira igitutu kuri Amerika na Israel kugirango bahagarika intambara bayishojeho ku wa 28 Gashyantare 2026.

Icyambu cya Yanbu kiri gukoreshwa mu gutambutsa ibikomoka kuri peteroli nubwo bikiri iyanga.

Kubera ko isi iba iticaye gutyo gusa, Arabie Saoudite yashatse uburyo bwa kabiri nk’amaburakindi ariko nibura bushobora kugira icyo buramira mu gihe intambara yamara igihe. Kuri ubu hari gukoreshwa icyambu cya Yanbu. Mu byumweru bibiri bishize, ku cyambu cya Yanbu haciye miliyoni 4.6 y’utugunguru twa peteroli itunganyije neza. Imibare ya Vortexa yerekana ko icyo kigero gikubye inshuro eshatu iyahacishwaga mu 2025 kuko nta ntambara yari ihari. Icyakora nubwo hanyuzwa iriya ngano, biracyari igitonyanga mu Nyanja kuko umuhora wa Hormuz wanyuzwagamo miliyoni 15 z’utugunguru dutunganyije buri munsi.