issa
Libya: Ubwato bwari butwaye abimukira bwarohamiye hafi y’ikirwa cya al-tamimi

Mar 4, 2026 - 14:17
 0

Ubwato bwari butwaye abimukira bwarohamiye mu Nyanja ya Mediterane hafi y’umujyi wa Derna uherereye ku kirwa cya Al-Tamimi muri Libya.

Aya makuru yatangajwe na Saleh Jumaa Al-Mahjoub, umwe mu bayobozi bagize Umuryango utabara imbabare muri Libya, wavuze ko kuva ubwo bwato bwarohama ku wa 3 Werurwe 2026 hamaze kurohorwa imibiri 12 y’abapfuye babonetse mu bice bya Ghanima.

Saleh Jumaa yavuze ko inzego z'umutekano ku bufatanye n’imiryango itabara imbabare muri Libya bagikomeje ibikorwa byo gushakisha abaguye muri iyo mpanuka y'ubwato no kurohora imibiri yabarimo kugaragara nubwo kugeza ubu umubare w’abari muri ubwo bwato utaramenyekana neza.

Inyanja ya Mediterane ikomeje kuba impamvu ikomeye y’impfu ku banyafurika bayambuka bagana i Burayi aho benshi muri bo baba bashuswe ko bazabona imirimo izabahemba menshi bagezeyo ndetse n’abizezwa ibitangaza byo gukora mu nzego zitandukanye za gisirikare na Polisi bagezeyo

Raporo ya IOM Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira ivuga ko abantu barenga 21 bapfa buri munsi bashaka kwambuka Inyanja ya Mediterane bitewe n’uko bagenda mu buryo bwa magendu burimo kugenda nta byangombwa bafite, kugenda mu mato ashaje agakubitwa n’imiyaga ndetse ko hari n’abicwa n’inzara kubera kumara igihe kinini bagenda mu Nyanja, abandi bakicwa n’ubukonje.

Imiryango itandukanye irengera ikiremwamuntu ku isi ikomeje gusaba ibihugu bya Afurika gukaza ingamba zirinda abaturage babyo kwambuka Inyanja ya Mediterane benshi bakomeje kuburiramo ubuzima.

Ibihugu nka Somalia na Namibia byashyizeho ingamba z’uko uhabwa icyangombwa kimwemerera kwambuka inyanja abanza kugira ibyo yemererwa ndetse akagenzurwa byibuze mu gihe kingana n’amezi 3 mbere yo guhabwa icyemezo kimwambutsa.

Mar 4, 2026 - 19:04