Cibitoki : Barataka kubura isoko kubera ifungwa ry'umupaka w'u Burundi n'u Rwanda
Abatuye hafi y'umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n'u Burundi, bavuga abahinga imboga n'imbuto batawe igihombo n'ifungwa ry'uwo mupaka kubera kubura isoko bagurishaho umusaruro wabo.
Abaturage batuye mu bice byegereye umupaka wa Ruhwa mu i Burundi, bagaragaza ko babangamiwe no kuba uwo umupaka bambukiragaho binjira mu Rwanda utarafungurwa mu gihe bari bategereje ifungurwa ryawo igihe kirekire.
Abo muri Komini ya Cabitoki ihana imbibi n'Akarere ka Rusizi mu Ntara y' Iburengerazuba, babwiye Jimbere Magazine ko ifungwa ry'umupaka wa Ruhwa uhuza u Burundi n'u Rwanda, ryabagizeho ingaruka zirimo ubukene bwaturutse ku kubura isoko ry'umusaruro wabo bagurishaga mu Rwanda.
Umwe yagize ati" Umupaka ugifunguwe twajyaga kuranguza mu Rwanda imbuto nk'indimu, manderina imyembe , inyanya n'imboga. Icyo gihe umufuka upima ibiro 150 wa mandarine mbere twawuranguzaga 10.000 frw, akaba yari 30.000fbu. Ayo mafaranga yaradufashaga cyane kuko yari menshi ugereranyije nuko hano iwacu batugurira ku mufuka ku bihumbi 20 Fbu cyangwa ibihumbi 15 Fbu by' Amarundi."
Undi yagize ati" Waranguzaga nk'izo mbuto ugashobora kugura imyambaro y'abana cyangwa ibikoresho byo mu rugo ku giciro gito. Icyo gihe ijerekani ya Litiro 20, wayiguraga ku 1000 frw hafi 3000fbu mu gihe hano iwacu iyo ijerekani igurwa amafaranga 12,000fbu."
Abahinzi b'imbuto mu Gihugu cy'u Burundi, bavuga ko umusaruro wabo utakibona isoko ndetse imbuto zirimo imyembe ziborera ku biti kuko izo mbuto, isoko ryazo ryabonekaga mu Rwanda. Abo baturage barasaba abayobozi gushakira umuti ikibazo cy' ifungwa ry'uwo mupaka kugira ngo ufungurwe, bongere kubona uko baranguza imbuto ku masoko yo mu Rwanda bongere no kubona ubushobozi bwo kubona ibyo bakenera mu buzima bwa buri munsi.
Umuyobozi uyobora abatuye muri Ruhwa Nsengiyumva Rénovat, nawe avuga ko ifungurwa ry' umupaka wa Ruhwa, ryagize ingaruka zikomeye ku baturage ayobora bitewe nuko abatuye muri ako gace bafitanye amasano n'abatuye mu mirenge iri hafi y'uwo mupaka kubera ko bagiye bashyingirana. Uwo muyobozi avuga ko Abarundi batuye muri Ruhwa bibagora gusura abo mu miryango yabo bari mu Rwanda.
Imipaka iri hagati y' u Burundi n'u Rwanda yari yafunguwe muri 2022 yo nyuma yongera gufungwa muri 2024, icyo gihe Abarundi bafunze imipaka bashinja u Rwanda gucumbikira abo ubuyobozi bw'icyo Gihugu bushinja gushaka guhirika ubutegetsi muri 2015.


Kinyarwanda
English
Swahili









