issa
Rwamagana: Umusore na nyina  batawe muri yombi bakekwaho kwica se

Apr 28, 2026 - 17:37
 0

Umuhungu w’imyaka 22 we na nyina w’imyaka 45 batuye mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bakekwaho kwica se bamutemaye.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 27 Mata 2026, mu Mudugudu wa Rukwaya mu Kagari ka Sasabirago.

Umwe mu bayobozi bahaye amakuru IGIHE yavuze ko uru rugo rwari rusanzwe rubana mu makimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

Yavuze ko mu ijoro aribwo babonye amakuru ko uwo mugore n’umuhungu we bishe se.

Ati “ Ni umugabo w’imyaka 47 wishwe n’umugore we w’imyaka 45 afatanyije n’umwana wabo w’umusore w’imyaka 22. Uwo muryango wari ubanye mu makimbirane aho umugabo yashinjaga umugore we kumuca inyuma, bamwishe nijoro ariko bahise batabwa muri yombi.’’

Uyu muyobozi yavuze ko abakekwaho ubu bwicanyi bamaze gutabwa muri yombi aho kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagasambu mu gihe umurambo w’uyu mugabo wajyanywe gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Rwamagana.