issa
Impungenge ku bwiyongere bw’abana bo mu muhanda muri Kigali

Oct 22, 2025 - 13:45
 1

Iyo utembereye mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali ugenda uhura n’abana batandukanye bibera mu muhanda yewe harimo n’abakobwa barimo n’abagiye babyariramo.

Iyo uganiriye n’aba bana bakubwira ko bahisemo kwibera mu muhanda kubera ibibazo bitandukanye birimo guhunga,inzara, amakimbirane akomoka ku businzi bw’ababyeyi babo, n’ibindi.

Gusa ikibabaje n’uko iyo ugize umuyobozi wegera ukamubaza iki kibazo, ahita ashakisha uburyo agihungira kure nk’aho kitamureba.

Aba bana benshi muri bo ntibavuka mu Mujyi wa Kigali ahubwo bakomoka mu Ntara.

Abana b’abakobwa baba mu muhanda babwiye UKWELITIMES, ko bahohoterwa cyane kubera ko bajya bafatwa ku ngufu n’abandi bana b’abahungu baba mu muhanda n’abandi bantu barimo abakarani.

Umwe yagize ati “ Gusambanywa ibyo biroroshye n’ibintu dukora buri gihe twarabihaze none se umuntu yaguha amafaranga waburaye akanga ko muryamana ko icyo uba ukeneye ari ukubona icyo kurya?ikibazo n’uko hari n’uza uryamye agahita agufata mutumvikanye.”

Yakomeje agira ati “ Biragoye kubona umwana wo mu muhanda w’isugi byo ntibibaho.”

Abana b’abahungu bo bavuga ko inshuro nyinshi bahohoterwa bashinjwa ko ari abajura.

Berwa (Izina ryahinduwe) w’imyaka 16 y’amavuko uvuka i Karongi yagize ati “ Dasso ziragufata zikagupakira bakakujyana kwa Kabuga ngo uri inzererezi cyangwa ngo uri umujura, njye nahunze ubusinzi bw’ababyeyi banjye kubera ko nta munsi washiraga batarwanye.”

Yongeyeho ko yaje mu Mujyi aturutse mu Karere ka Karongi, ahunze inzara bitewe n’uko ababyeyi be bamaraga n’iminsi itatu batari babagaburira.

Uyu muhungu yakomeje avuga ko kugira ngo abone icyo kurya ajya gushakisha inyuma acuruza cyangwa agatwaza abantu imizigo ndetse iyo abonye amafaranga agura ibiryo biba byasigaye ku masahani muri restaurant akaba aribyo arya.

Benshi mu batuye mu Mujyi wa Kigali n’abawutemberamo, bo bemeza ko abana bo mu muhanda biyongereye ndetse bateye ikibazo gikomeye cyane.

Habiyambere Innocent yagize ati “ Ntushobora kunyura ahantu ngo ubure kubaona abana bo mu muhanda baba bari kunywa ibiyobyabwenge kandi ikibabaje muri iki gihe ubona ko n’abana b’abakobwa b’inzererezi babaye benshi ukibaza aho igihugu kirimo kwerekeza akahabura.”

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Cladho akagira n'abana mu nshingano,Murwanashyaka Evariste, nawe yemeza ko ikibazo cy'abana bo mu muhanda gifatwa nk'igisanzwe nyamara gikomeye cyane.

Yagize ati “Ikibazo cy’abana bo mu muhanda n’ikibazo gifatwa nk’igisanzwe nyamara ara ikibazo gikomeye, ni kibazo gikwiye gufatwa nk’ikidasanzwe bariya bana bakabafata nk’abana bahuye n’ibibazo aho kubafata nk’abana bateje ibibazo inzego zose zikabihagurukira yaba inzego ndetse inzego z’ibanze zikaba iza mbere kubera ko uriya mwana aza mu muhanda aturutse mu isibo runaka, rero ntabwo umuyobozi w’isibo yamara Ukwezi  atazi aho umwana yagiye ngo narangize ngo ananirwe kubikurikirana hakwiye kuba imikoranire y’aho umwana aturuka n’aho aba ari.”

Yakomeje agira ati “ Ikindi hari abana bavukiye mu muhanda n’ubu bacyiwurimo bakwiye gushakirwa ba malayika murinzi babitaho cyangwa bagashakirwa ukundi bitabwaho ariko bakavanwa mu muhanda rero ikibazo cy’abana bo mu muhanda cyagakwiye guhuza nzego zose zifite aho zihuriye n’umwana.”

Yakomeje avuga ko iki kibazo gikomeye cyane ndetse gikwiye guhuza inzego zose zifite aho zihuriye n’umwana zikagishakira umuti aho gufata aba bana nk’aho aribo bateje ikibazo.

Abana bo mu muhanda bakomeje kwiyongera mu gihe ku wa 29 Ugushyingo 2021, ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, yari yahaye abayobozi umukoro wo gusuzuma umuzi w’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abana bo mu muhanda.

Oct 22, 2025 - 17:22