issa
Umutoza w’Amavubi amaze igihe adahembwa nubwo abanyarwanda bashaka ko yirukanwa

Oct 22, 2025 - 12:21
 0

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Adel Amrouche, agiye kumara amezi atatu adahembwa nubwo abanyarwanda bashaka ko yirukanwa.

Ku munsi w’ejo hashize tariki 21 Ukwakira 2025, nibwo hasohotse amakuru yemeza ko umutoza Adel Amrouche agiye kumara hanze y’ikibuga amezi ari hagati y’amezi abiri cyangwa atatu nta mushahara ahabwa nk’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Nkuko bitangazwa n’Igihe, yemeza ko umutoza Adel Amrouche atahembwe ukwezi kwa Kanama, Nzeri ndetse hakiyongeraho n’uku kwezi k’Ukwakira turimo gusoza.

Nkuko byemejwe na Visi Perezida wa FERWAFA mu bya Tekenike, akaba n’umunyamabanga w’Agateganyo, Mugisha Richard, avuga ko Adel Amrouche hari imishahara bamufitiye ndetse byatewe n’uko ubuyobozi bwahindutse ariko birakemuka vuba.

Yagize ati “Ikibazo kirakemuka muri iki cyumweru kandi umutoza yamenyeshwaga buri kimwe mu nzira zo kugikemura. Si uko amafaranga yabuze cyangwa yayimwe, ahubwo hari ibyari bigikorwa. Arabizi ko amafaranga aribuyabone.”

Twamenye amakuru ko Umutoza Adel Amrouche nyuma yo kumenyeshwa impamvu nta kibazo yabigizeho ndetse aranabyemera. Bivugwa ko gutinda guhabwa aya mafaranga byatewe n’impinduka zabayeho mu buyobozi bwa FERWAFA kandi hari ibigomba gukurikizwa kugira ngo ahembwe.

Ku itariki 2 Werurwe 2025, nibwo Adel Amrouche yahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Kugeza ubu ntabwo umusaruro we urimo kwishimirwa n’abakunzi b’Amavubi ndetse benshi banamusabira kwirukanwa.

Munyentwari Alphonse niwe wahaye akazi Adel Amrouche ubwo yari umuyobozi wa FERWAFA

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Umutoza w’Amavubi amaze igihe adahembwa nubwo abanyarwanda bashaka ko yirukanwa

Oct 22, 2025 - 12:21
Oct 22, 2025 - 12:29