Nta gitutu mfite! Umutoza wa APR FC nyuma yo gutsinda Gicumbi FC bigoranye
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, nyuma yo gutsinda Gicumbi FC bigoranye yatangaje ko nta gitutu afite ahubwo hari ibyo arimo kubaka muri iyi kipe.
Ku wa kane tariki 18 Nzeri 2025, APR FC yakinnye umukino wayo wa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda n’ikipe ya Gicumbi FC urangira iyi kipe y’ingabo z’igihugu itsinze ibitego 2-1.
Ni ibitego byatsinzwe na William Togui ndetse n’icyo Denis Omedi yatsinze mu minota 5 y’inyongera umukino ugiye kurangira.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa APR FC, Aberrahim Taleb, yatangaje byinshi ndetse agaruka kuri uyu mukino ikipe ye yatsinze bigoranye cyane. Taleb yavuze ko ikipe ziri ku rwego ruto ziza mu mukino zishaka gukora ibisa n’ibitangaza ari nabyo iyi kipe yakoze.
Yagize ati “ Izi kipe nto ziba zifite ishyaka ryo gukora ibitangaza. Kuri twe byari bigoye cyane kuko twakinnye imikino itandatu mu minsi 12 gusa.”
Taleb yagarutse kandi ku myitwarire y’iyi kipe muri CECAFA Kagame Cup aho yatahanye umwanya wa 3 ihabwa ibihumbi 10 by’amadorari.
Yagize ati “ Muri Kigali hari ubutumburuke, hanyuma tujya muri Dar es Salaam aho hari ubushyuhe bwo ku nyanja. Twakoraga imyitozo mu gitondo kare, tugakina ku manywa mu bushyuhe bwa dogere 32 kugeza kuri 34. Ntabwo byari byoroshye.”
Yakomeje agira ati “Nta gitutu mfite. Mfite intego n’umushinga mushya muri APR FC. Maze amezi abiri gusa ariko nasabye ikipe gukina umupira mwiza wo kwataka cyane aho twotsa igitutu uwo duhanganye. Nibyo, turacyakora amakosa, ariko bisaba igihe kugira ngo tubone umusaruro mwiza.”
Taleb avuga ko intego afite n’abo bafatanyije gutoza APR FC ari ugufasha abakinnyi b’abanyarwanda bakazamura urwego kugira ngo bazafashe ikipe y’igihugu yabo.
Yagize ati “Intego yacu ni ugutegura abakinnyi b’Abanyarwanda ku buryo bazafasha cyane igihugu ku rwego mpuzamahanga mu buryo bwa kinyamwuga.”
APR FC ifite ikirarane kimwe cy’umunsi wa mbere aho yari butangire Shampiyona ikina na Marine FC. Iyi kipe kandi izitabira imikino ya CAF Champions League aho izakina na Pyramid FC tariki 1 Ukwakira 2025.
![]()
Abderrahim Taleb arimo kubaka ibinti byiza muri APR FC


Kinyarwanda
English
Swahili









