Rayon Sports yananiwe gutsinda Gicumbi FC yari yatangaje
Ikipe ya Rayon Sports inganyije na Gicumbi FC igitego 1-1. Ni umukino wabaye nyuma yaho Gicumbi FC yari yatangaje ko igomba gutsinda Rayon Sports nubwo byanze.
Ku isaha ya saa Cyenda z'amanwa nibwo umukino wahuzaga Rayon Sports na Gicumbi FC watangiye. Uyu mukino watangiye ikipe zombi zitinyana kuko nta n'imwe yaremaga uburyo bukomeye.
Ku munota wa 28, Rayon Sports yahushije igitego cyari cyabazwe. Ni umupira mwiza wahawe Adam Bagayogo hagati mu kibuga acenga rimwe gusa ahereza Youssou Diagne ateye ishoti umupira uvamo Adama Bagayogo yongeye gutera ishoti rikomeye umuzamu Ahishakiye Hertier ahita awurenza.
Ku munota wa 32, ikipe ya Gicumbi FC yagerageje uburyo butari bukomeye cyane. Ubu buryo bwavuye ku guhanahana umupira kw'abakinnyi bayo banyuze ku ruhande rw'ibumoso ariko Ndikumana Arteta ateye Santire umupira Lola Kanda ntiyawugeraho.
Ku munota wa 36, Rayon Sports yongeye ihusha uburyo. Ni umupira mwiza wazamukanwe na Aziz Bassane akorerwa ikosa inyuma y'urubuga rw'umuzamu ariko hatewe kufura umuzamu Hertier ufatira Gicumbi FC aratabara.
Ku munota wa 45, Aziz Bassane yagonganye na Ahishakiye Hertier ufatira Gicumbi FC. Ni ukugongana kwabayeho nyuma y'umupira muremure wari utewe na Nshimiyimana Emmanuel aba bombi baza guhurira mu kirere.
Igice cya mbere hagati ya Gicumbi FC na Rayon Sports cyarangiye ikipe zombi ntayibashije kubona igitego mu izamu ry'indi. Ni igice wabonaga ikipe ya Gicumbi FC irimo gukina neza ariko kurema uburyo bikanga. Rayon Sports yahushije uburyo nubwo wavuga ko mu buryo bw'imikinire barushijwe na Gicumbi FC.
Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe ya Rayon Sports ihusha uburyo bukomeye nyuma yo guhanahana umupira mu rubuga rw'umuzamu wayo ariko gutsinda igitego biranga.
Ku munota wa 62, ikipe ya Gicumbi FC yabonye igitego cya mbere. Ni igitego cyabonetse nyuma yo guhanahana umupira kw'abakinnyi ba Gicumbi FC ba myugariro ba Rayon Sports bararangara kugeza Ribuguza Jean Pierre atsinze igitego.
Rayon Sports yakomeje kugenda ishakisha uko yabona igitego cyo kwishyura ariko biranga. Umutoza yakoze impinduka agenda ahinduranya abakinnyi n'imikinire ariko kubona igitego cyo kwishyura biranga.
Ku munota wa 86, ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Ndikumana Asmane. Ni igitego cyabonetse nyuma yo kubona kufura nziza ku ruhande rw'iburyo iterwa neza na Tony Kitoga usanga aho Ndikumana Asmane ahagaze ahita atsinda igitego cyo kwishyura.
Mu minota itanu y'inyongera, ikipe zombi yakomeje kwatakana mu buryo bisanzwe wabonaga ntayirimo kurusha indi. Ikipe zombi zanganyije igitego 1-1. Ni umukino wabonaga ikipe zombi zinganya imbaraga mu buryo bw'imikinire.


Kinyarwanda
English
Swahili









