issa
Turi kumwe! Ubuyobozi bwa Mukura VS burahakana ibyo gutandukana na Sebwato Nicholas

Aug 27, 2025 - 11:59
 0

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports, burahakana ibyo gutandukana na Sebwato Nicholas.

Aya makuru yatangiye kuzamuka cyane ubwo Sebwato Nicholas atagaragraga mu myitozo Mukura Victory Sports yakoze ku munsi w’ejo hashize tariki 27 Kanama 2025. 

Nubwo byavugwaga ko Sebwato Nicholas yaba agiye gutandukana na Mukura Victory Sports, ubuyobozi bwo bwabihakanye bwemeza ko bakiri kumwe nta kibazo gihari.

Mu kiganiro MD wa Mukura Victory Sports, Musoni Protais, yagiranye na UKWELITIMES yatubwiye ko uyu mukinnyi ahari ndetse nubwo atakoze imyitozo ku munsi wejo hashize ariko kuri uyu wa kane araba akorana n’abandi.

Yagize ati “ Turi kumwe. Uyu munsi twakoze imyitozo, n’ejo tuzakora, uzaze noneho uzamubona akorana n’abandi.”

Mu myitozo yakozwe ku munsi w’ejo hashize tariki 27 Kanama 2025, Mukura Victory Sports yakoze idafite kandi na Niyonizeye Fred.

Uyu muyobozi yaboneyeho kudutangariza uko Mukura Victory Sports yiteguye shampiyona uyu mwaka ugiye gutangira ndetse n’icyo abafana bagomba kwitega ku ikipe yabo uyu mwaka.

Yagize ati “ Dufite inama y’inkeko rusange ku cyumweru niho tuzateguriramo byose bijyanye n’iyi Saison. Ibijyanye n’imyiteguro, twagize igihe gihagije cyo kwitegura. Twakinnye mikino ihagije ya gishuti, biratanga icyizere ko ibintu bizaba bimeze neza. Abafana bizere kuzabona Mukura VS ikomeye kuruta iy’umwaka ushize kandi ifite intego zagutse.”

Mu mikino ya gishuti Mukura Victory Sports yakinnye harimo uwo yatsinzemo AS Muhanga ibitego 5-0, uwo yanganyije na Bugesera FC igitego 1-1 ndetse n’uwo yanganyijemo na Gasogi United igitego 1-1.

 MD wa Mukura Victory Sports, Musoni Protais

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Turi kumwe! Ubuyobozi bwa Mukura VS burahakana ibyo gutandukana na Sebwato Nicholas

Aug 27, 2025 - 11:59
Aug 27, 2025 - 12:01