
Arsenal FC yananiwe kwikura imbere ya Paris Saint-Germain, u Rwanda rubyungukiramo
Ikipe ya Arsenal FC yatsinzwe na Paris Saint-Germain igitego 1-0 ariko Visit Rwanda iragaragara cyane.
Mu ijoro ryo cyeye tariki 29 Mata 2025, hakomezaga gukinwa imikino ya 1/2 cya UEFA Champions League. Ikipe ya Paris Saint-Germain yari yaje mu bwongereza kuri Emirates Stadium aho ikipe ya Arsenal FC isanzwe yakirira.
Ni umukino wari ukomeye ariko ikipe ya Paris Saint-Germain itangirana imbaraga nyinshi cyane ku buryo hakiri kare cyane yahise ibona igitego gitsinzwe na Ousmane Dembélé ku munota wa 4 gusa.
Ikipe ya Arsenal FC yaje muri uyu mukino ubona ko ntambaraga nyinshi ifite ndetse yemeye ko ikipe ya Paris Saint-Germain ikina yo ahubwo ikajya icungira ku mipira yihuse ariko ntibyaza kuyihira.
Ikipe ya Arsenal FC yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi batari bacye Kandi bakomeye barimo Thomas Partey wari utemerewe gukina kubera amakarita y'umuhondo yari yujuje. Abandi bakinnyi barimo Kai Havertz, Gabriel Jesus, Jorginho ndetse na Calafiori na Gabriel Maglaesh, bose bafite imvune.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 7 Gicurasi 2025, ni mu cyumweru gitaha. Ikipe ya Arsenal FC irasabwa gutsinda kugirango ikomeza kuri Final nubwo bitoroshye.
Nubwo Arsenal FC ikorana n'u Rwanda mu buryo buzigiye ititwaye neza ariko ku Rwanda byagenze neza kuko rwagaragaye cyane bitewe ni uko aya makipe yombi yambara Visit Rwanda ku myambaro yayo.
Ikipe ya Arsenal FC yakinnye yambaye Visit Rwanda ku kaboko naho ikipe ya PSG yo yari yayambaye ubwo bishyushyaga mbere y'umukino.
Visit Rwanda yagaragaye cyane muri uyu mukino