issa
Ayabonga Lebitsa wasezeye Rayon Sports yahawe ubutumwa bukomeye

Aug 14, 2025 - 07:55
 0

Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa, yasezeye iyi kipe kubera umuryango we.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025, nibwo Ayabonga Lebitsa, yatangaje ko atakiri kumwe na Rayon Sports nyuma y'iminsi n'ubundi atarimo kugaragara mu bikorwa bitandukanye by'iyi kipe.

Yagize ati " Mwarakoze cyane bakunzi mwese ba Rayon Sports, nukuri ndabashimiye cyane uko mwanyakiriye ndetse n'ubufasha mwampaye. Ndizera ko Imana izongera ikaduhuza mu gihe kiri imbere."

Ibi byatangiye kuvugwa ubwo Rayon Sports yajyaga gukina umukino na Gorilla FC wabereye mu karere ka Ngoma, mu gikorwa cya Rayon Week. Uyu mukino Rayon Sports yawukinnye uyu mutoza adahari ariko kandi iminsi ikurikiye ntabwo yakoreshaga imyitozo uko bikwiye.

Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yashimiye uyu mutoza ukomoka muri Afurika y'epfo, Ayabonga Lebitsa, ndetse yemeza ko gutandukana nawe byatewe nuko ashaka kujya kwegera umuryango we. Uyu mutoza yatinze gutangira imyitozo muri iyi kipe nyuma yo gupfusha nyina umubyara.

Umwe mu bakunzi ba Rayon Sports baba hafi ya Ayabonga Lebitsa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yamuhaye ubutumwa bukomeye ubona bwuje amarangamutima menshi.

Yagize ati " Warakoze cyane, Ayabonga, ku bw’ishyaka ryawe, umuhate wawe, na buri kimwe wagejeje kuri Gikundiro. Ndashimira by’ukuri imbaraga, ubuyobozi, n’umwuka mwiza wazanye mu ikipe yacu. Ku bafana, wari urenze kuba umutoza, kandi ndumva nawe ubizi."

Yakomeje amwifuriza ishya n'ihirwe mu byo agiyemo ndetse ko bazishimira kongera guhura nawe.

Yagize ati " Ntacyo nakwifuriza usibye kukwifuriza ishya n'ihirwe mu rugendo rwawe rushya. Ndakwifuriza ko imbere hawe haba huzuyemo intsinzi n’ibyishimo. Nk’uko wabivuze, nizeye ko tuzongera guhura. Ugomba kumenya ko ujyanye ishema n’ishimwe rya buri mufana wese wa Rayon Sports. Warakoze kuba igice gikomeye cy’inkuru yacu. Amahirwe masa, kandi Imana iguhe umugisha!"

Rayon Sports irimo kwitegura umukino ifitanye na Yanga Africans kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025, mu birori bya Rayon Day. Iyi kipe Kandi yatangaje ko umutoza mushya w'umunyamahanga araza gutangazwa vuba.

Ayabonga Lebitsa yatandukanye na Rayon Sports 

Ayabonga yasubiye iwabo muri Afurika y'epfo kwita ku muryango 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373