issa
Djibril Ouattra mu nzira zihigika abandi ku gutsinda ibitego byinshi

May 20, 2025 - 12:41
 0

Rutahizamu wa APR FC ari mu nzira zo guhigika abandi bataka ku gutsinda ibitego byinshi.

Abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje kwibaza niba rutahizamu wa APR FC, Djibril Cheick Ouattra wageze hano mu Rwanda mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025, ashobora kuzaba uwatsinze ibitego.

Kugeza ubu uyu mukinnyi afite ibitego 11 nkuko bitangazwa na Rwanda Premier League igaragaza abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi.

Djibril Cheick Ouattra, yaje muri Mutarama 2025, ariko kugeza ubu amaze kwerekana ko ashobora kuzatsinda ibitego byinshi muri shampiyona uyu mwaka bijyanye n’umuvuduko ariho mu gutsinda ibitego.

Igitego cyateje urujijo ku bitego uyu mukinnyi yahawe. Ni igitego cyabonetse ubwo APR FC yatsindaga Police FC ibitego 3-1 ariko myugariro Niyigena Clement aratsinda ariko habamo kwibeshya cyandikwa kuri Ouattra.

Kugeza ubu rutahizamu wa Bugesera FC witwa Omar Ubber, ayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi n’ibitego 14, akaba akurikiwe na Fall Ngagne wa Rayon Sports ufite ibitego 13 kandi amaze igihe afite imvune. Cheick Djibril Ouattra ari aho hafi n’ibitego 11.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Djibril Ouattra mu nzira zihigika abandi ku gutsinda ibitego byinshi

May 20, 2025 - 12:41
May 20, 2025 - 12:52