issa

APR BBC mu mateka mashya ya BAL, ishimwe ridasanzwe rya Minisitiri wa Siporo

May 26, 2025 - 09:42
 0

Mu ijoro ryahise BK Arena yasusurukijwe n'intsinzi y’amateka ya APR BBC ubwo yatsindaga Nairobi City Thunder mu mukino wa nyuma wo mu itsinda rya Nile Conference muri BAL 2025. Ni umukino waranzwe n’impaka, amarira, n'ibyishimo aho abakunzi ba Basketball babonye ikipe y’Ingabo itsinda muminota ya nyuma

Habura amasegonda atatu ngo umukino urangire, amanota yari 74 kuri 74, benshi batangiye kwitegura iminota y’inyongera ariko Obadiah Noel niwe wacunguye ikipe ya APR Basketball Club  atsinda amanota atatu yatumye APR BBC irangiza iri imbere n’amanota 77 kuri 74 ihita ikatisha itike izayijyana muri 1/4 cya BAL 2025 izabera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 6 kugeza 14 Kamena 2025.

Mu byishimo byari byuzuye muri BK Arena umwe mu bari bahari ni Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire wari waje gushyigikira APR BBC nk’ikipe yari ihagarariye u Rwanda. yanyujije ubutumwa bwuzuyemo ishimwe n’amagambo yuje ibyishimo ku rukuta rwe rwa X (Twitter) agira ati:

Mwakoze APR Basketball Club. mwabikoze, mwagarukanye imbaraga, abafana nubwo imitima yari ituvuyemo mwahabaye pee!! Murasobanutse kandi mwarakoze kuhaba iki cyumweru cyose.

Ni ubwa mbere mu mateka APR BBC igeze muri 1/4 cy’irushanwa rya BAL nyuma yo kugerageza amahirwe mu myaka yabanje ariko ntibayabone. uyu mwaka bakinanye ishyaka ndetse banereka Afurika yose ko u Rwanda rufite impano ziri ku rwego mpuzamahanga.

BAL yatangiye muri 2021 u Rwanda rwakira imikino ya nyuma ariko muri uyu mwaka rwasabwe kwakira gusa imikino y’itsinda rya Nile Conference imaze icyumweru ibera muri BK Arena. APR BBC yaberetse ko ntacyo bihindura ku bushobozi n’umurava.

Uyu mukino wa nyuma wagaragaje ishusho nyayo ya siporo nyafurika yuzuye amarangamutima n’ubufatanye ndetse n’intsinzi. Icyizere kirahari ko APR BBC izakomeza kwitwara neza no mu mikino yo muri Afurika y’Epfo, ikarushaho kwandika amateka mashya ya Basketball mu Rwanda.

Bitero Am the captain of my soul. 0791517856