Manzi na Djihad bahesheje igikombe cya shampiyona Al Ahli Tripoli
Abakinnyi b'abanyarwanda, Manzi Thierry na Djihad Bizimana, bafashije Al-Ahli Tripoli kwegukana igikombe cya Shampiyona ya Libya Saison ya 2024-2025.
Al Ahli Tripoli SC yo muri Libya yegukanye igikombe cya shampiyona y’umwaka wa 2024-2025 nyuma yo gutsinda Al-Hilal ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma wa “playoff” wabereye mu Butaliyani.
Igitego cya mbere cyatsinzwe na Manzi Thierry ku munota wa 5, mu gihe icya kabiri cyatsinzwe na Hamdou Elhouni ku munota wa 83. Uretse gutsinda igitego, Manzi Thierry ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino cyane mu gice cy'ubwugarizi byanatumye ikipe ye yitwara neza.
Al-Ahli Tripoli nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona izahagararira Libya mu mikino ya CAF Champions League, naho Al Akhdar SC yo izahagararira iki gihugu mu mikino ya CAF Confederation Cup.
Iki ni igikombe cya 14 Al-Ahli Tripoli yegukanye cya shampiyona, ariko kuri iyi nshuro kigizwemo uruhare n'Abanyarwanda barimo Djihad Bizimana na Manzi Thierry. Aba basore bari mu bigaragaje cyane muri iyi kipe kuva Shampiyona yatangira bari bamwe mu bakinishwa kandi cyane.
Ubwo Manzi Thierry yatsindaga igitego cya mbere
MManzi Thierry yishimira igitego yatsinze


Kinyarwanda
English
Swahili









