Perezida wa Rayon Sports yigaramye ibyo kwirukana abasaza muri iyi kipe
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, agiye kwibutsa uwazanye Adulai Jalo kugira ngo akemure ikibazo cyatumye arega iyi kipe muri FIFA ariko kandi yigarama ibyo kwirukana abasaza muri iyi kipe.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwagaragaje ko bwatandukanye na Rutahizamu Adulai Jalo utarahawe umwanya uhagije wo gukina. Uyu mukinnyi akimara gutandukana na Rayon Sports yahise ajyana ikirego muri FIFA asaba kwishyurwa amafaranga iyi kipe yari imufitiye.
Uyu mukinnyi yaje gutsinda Rayon Sports ndetse FIFA itegeka ko iyi kipe yishyura asaga Milliyoni zirenga Esheshatu ariko ntabwo uyu mukinnyi arayahabwa.
Mu kiganiro Perezida wa Rayon Sports yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ko ubuyobozi bwiteguye kwishyura Robertihno ariko Adulai Jalo umuyobozi watumye bamusinyisha niwe wamwishingiye ni nawe ugomba kumwishyurira ahubwo bagiye kumwibutsa inshingano ze kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Yagize ati “ Adulai Jalo twari twamusinyishije amezi atandatu, bigaragara ko nta n’umusaruro yigeze aduha. Hari umwe mu bayobozi bacu wari wagerageje kumuvugisha aramuzana. Mu nama twakoze twasanze nta musaruro dushobora kumubonamo ariko aratubwira ngo mu mushyiremo tuzareba uko ikibazo kimeze, njyewe ndanamwiyishyurira. Arahari nibaza ko azagerageza gukemura ibyo bibazo.”
Perezida yakomeje agira ati “ Hari uwari wamwishingiye avuga ko azamushyira mu ikipe akamwishyura amafaranga yo ku mugura. Ntabwo yabikoze n’ubu ntarabikora. Turaza kugerageza tumwibutse inshingano kuko niwe wabikoze kandi twebwe ubwacu twumvaga bitari ngombwa.”
Twagirayezu Thadee muri iki kiganiro yatangaje kandi ko nta muntu n’umwe yirukanye muri Rayon Sports kuko ngo ntabwo abifitiye ubushobozi ahubwo wenda hari ibiri gukorwa ntibabyishimire bakabifata ukundi.
Yagize ati “ Ntabwo umuntu ashobora kwirukana undi muri Rayon Sports, ntibishoboka. Sinzi umuyobozi wakirukana undi muri Rayon Sports, wenda ahubwo ibiri gukorwa bishobora kuba biri mu murongo wowe utifuza, ukabifata ukundi. Umuntu uvuga ko namwirukanye yavuga uko nabikozemo?”
Ibi uyu muyobozi yabitangaje mu gihe iyi kipe iri kurwana intambara yo gukemura ibibazo by’Amadeni ifitiye abayireze muri FIFA barimo Robertihno wishyuza ibihumbi 22,5 by’Amadorari ndetse n’uyu mukinnyi Adulai Jalo urimo kwishyuza ibihumbi birenga 5 by’Amadorari.
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu nibwo turamenya umwanzuro wa nyuma niba iratandukana na Afhamia Lotfi umaze iminsi yarahagaritswe cyangwa arongera kugarurwa mu nshingano zo gukomeza gutoza iyi kipe.


Kinyarwanda
English
Swahili









