issa
Nditeguye papa! Adel Amrouche yitwikiriye umutaka w’intsinzwi atanga ubutumwa

Oct 11, 2025 - 11:33
 0

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Adel Amrouche yahaye ubutumwa abanyamakuru ndetse n’abayobora umupira w’u Rwanda.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye umukino w’umunsi wa 9 w’imikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2026 n’ikipe y’igihugu ya Benin.

Nyuma y’umukino umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Adel Amrouche, yatanze ubutumwa ku bayobora umupira abibutsa ko niba bashaka kugeza kure ikipe y’igihugu bakwiye gutegura abato.

Yagize ati “ Iyo ushaka kugera ku rwego rwo hejuru, ugomba kugira imiyoborere, imiterere, n’ishingiro bikomeye. Si ibyo guhindura umutoza cyangwa perezida gusa ngo ibintu bihinduke. Oya, tugomba gukora cyane, tukazamura urwego rwa shampiyona, tugatanga amahirwe ku bakinnyi bato (U-20, U-23), kugira ngo ejo hazaza habe heza.”

Uyu mutoza yagarutse kuri iyi ntsinzwi y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yemeza ko ntawe yayigerekaho ariko abona amahirwe atigeze aba ku ruhande rwabo nk’u Rwanda ndetse yababajwe no kuba batashimishije Perezida wari muri Sitade.

Yagize ati “ Twakinnye neza, twagerageje kuzamura uburyo dukina, ariko amahirwe ntabwo yari ku ruhande rwacu. Ntabwo nshinja umukinnyi uwo ari we wese. Twagize uburyo bwinshi bwo gutsinda, ariko ntabwo yagiye mu izamu. Birababaje cyane kuba twatsinzwe imbere y’abafana ndetse na Perezida Repubulika wari muri Sitade. Byatubabaje cyane kuko tuzi ukuntu akunda siporo, urubyiruko, n’uko abaturage bamukunda.”

Uyu mutoza yaje guhereza ubutumwa abanyamakuru busanga ubwo yatanze mbere y’umukino aho avuga ko hari abanyamakuru bavuga ibinyoma ndetse n’ubu yongeye kubigarukaho avuga ko yiteguye kujya avugana nabo.

Yagize ati “ Ndabashimiye cyane abari hano, bari ku ruhande rwiza ariko babandi bari gushaka kunshyira hasi, nditeguye, nditeguye papa. Ndi hano narabibabwiye mbere ko ikipe n’iyanyu. Murabizi ko ikipe ari iyanyu, ntabwo ari iyanjye gusa. Muhawe ikaze igihe cyose n’ibibazo mufite ku ikipe yanyu.”

Umutoza w’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche, mu mikino amaze gutoza kuva yagera hano mu Rwanda amaze gutsinda umukino umwe gusa wo yastinze ikipe y’igihugu ya Zimbabwe.

Adel Amrouche ashaka ko u Rwanda ruzamura abana benshi

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Nditeguye papa! Adel Amrouche yitwikiriye umutaka w’intsinzwi atanga ubutumwa

Oct 11, 2025 - 11:33
Oct 11, 2025 - 11:57