Abderrahim Taleb utoza APR FC niwe watumye Djibril Ouattara aza gukina mu Rwanda
Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattra, ubwo yazaga hano mu Rwanda muri iyi kipe byagizwemo uruhare na Abderrahim Taleb urimo kuyitoza ubu.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, nibwo Cheick Djibril Ouattara yageze hano mu Rwanda aje gukina imikino yo kwishyura ya Shampiyona ndetse aza no kwitwara neza kuko yafashije APR FC gutwara igikombe cya Shampiyona ndetse n’icy’Amahoro.
Ubwo Shampiyona yasozwaga hagiye gutangira undi mwaka w’imikino, APR FC yasinyishije Abderrahim Taleb nk’umutoza mushya w’ikipe. Uyu mutoza wa APR FC yagiye yumvikana avuga ko yakoranye na Cheick Djibril Ouattra ndetse ko baziranye cyane.
Nyuma y’umukino APR FC yakinnye na Marine FC ku wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025, umutoza wa APR FC Abderrahim Taleb, yongeye kugaruka kuri Ouattara ndetse aza kwemeza ko ari umwe mu bagize uruhare kugira ngo uyu mukinnyi aze hano mu Rwanda muri APR FC.
Yagize ati “ Kuri Ouattara, nkuko mubizi nakoranye nawe muri Marocco. Ndamuzi neza mu buryo bw’imitekerereze, mu mbaraga, mu bumenyi n’ubuhanga afite ku mupira. Ndi umwe mu batumye aza muri APR FC mbere, akunda APR FC aba anashaka kuyikinira.”
Uyu mutoza yatanze impamvu yahaye iminota micye Cheick Djibril Ouattara, yemeza ko igihe bari bakoranye imyitozo yahuraga n’iminota 25 cyangwa 30 yahawe. Uyu mutoza yemeza kandi ko hari abakinnyi baba bifuza gukinira APR FC niyo baba barwaye.
Yagize ati “ Djibril Ouattara nakoranye nawe imyitozo iminsi 10 yongera imbaraga, rero nari mbizi ko byoroshye kumuha iminota 25 kugeza 30. William Togui yakinnye uyu munsi afite umuriro, yari amaze iminsi ibiri arwaye ibicurani ndetse afite n’umuriro mwinshi ariko yemera gukina. Aba nibo bakinnyi bakunda ikipe, ndabashimiye cyane.”
Umutoza wa APR FC avuga ku mukino iyi kipe yatsinze Marine FC bigoranye, atangaza ko abakinnyi ikibazo bafite atari ikibazo cy’imbaraga ahubwo n’urwego rw’imitekerereze.
Yagize ati “ Kuri abo batunenze gukina nabi uyu munsi, ndakeka basoje badushima. Bamwe bavuze ko abakinnyi batari mu mukino neza, ariko biratandukanye kuko twakinnye neza mu gice cya kabiri. Twaherukaga gukina ku wa Gatandatu twongeye uyu munsi tuzongera dukine ku wa Gatanu. Tuzareba, ikipe nta kibazo ifite kandi ntimwibagirwe ko dukoresha GPS mu kumenya urwego rw’imbaraga abakinnyi bafite. Ikibazo ni imitekerereze, ntabwo ari imbaraga.”
Ikipe ya APR FC uyu mukino w’ikirarane yawitwayemo neza kuko yasoje yatsinze ibitego 2-1 nubwo bitari byoroshye. Igice cya mbere cyasojwe yatsinzwe igitego kimwe ariko iza kwitwara neza mu gice cya kabiri.

Abderrahim Taleb ntabwo aremeza abakunzi ba APR FC


Kinyarwanda
English
Swahili









