issa
Perezida yavuze ku bashyira ibintu mu izamu n’abategura abasifuzi

Jul 4, 2025 - 18:05
 0

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagarutse ku bakoresha ibintu bitandukanye no gukina umupira w’amaguru baziko biraza gutuma babona intsinzi.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru yakoze kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025. Muri iki kiganiro yagize icyo avuga k’uko abona umupira w’amaguru mu myaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye.

Perezida yavuze ko siporo isobanurwa mu buryo 3, harimo uko witeguye, agaciro uhereza ibyo bintu ndetse n’impano ubona mu bantu.

Yanavuze ko abantu kuba nta mpano bafite ntabwo wabibarenganyiriza kuko atari ikosa ryabo.

Yagize ati “ Abantu kuba nta mpano bafite ntabwo wabarenganya. Njyewe kuba nta mpano mfite ntabwo wabindenganyiriza kuko ntabwo ari ikosa ryanjye.”

Perezida kandi yavuze ko umuco ufite agaciro kuko hari igihe abantu baba bazi umupira n’abawuyobora bahari ariko kubera umuco bafite ugasanga ntabwo bakinana umutima.

Yagize ati “ Hari abantu baba bazi umupira, abawuyobora bahari ariko umuco bafite ugasanga abakinnyi aho kugenda ngo bakine, bashyireho umwete n’umutima ubishaka, bagatangira gutekereza utuntu bashyira mu izamu. Iyo wagiye aho ibintu byose uba wabikubye na zero, n’umunyezamu ushatse ntiwamushyiramo.”

Perezida yakomeje avuga ku batekereza guha akantu umusifuzi kugira ngo azababere, yemeza ko yo wagiye muri ibyo impano warufite n’ibindi bijya hasi.

Yagize ati “ Kwemera ibyo bintu nta kirimo, ariko umuntu akabyemera. Cyangwa waba utemeye ibyo ugatekereza ngo uzasifura ni nde? turebe uko tumujyenza, kugira ngo ejo azatubere. Iyo wagiye muri ibyo n’impano wari ufite n’ibindi byose bijya hasi.”

Kugirango siporo itere imbere ukora biriya bindi navuze, ariko ukanavuga ngo yego, siporo ibamo gutsinda no gutsindwa. Muri uko gtsinda no gutsindwa harimo gutera imbere. Yo watsinzwe uvanamo isomo ntabwo ugenda ngo wiyahure ngo kubera ko watsinzwe.”

Perezida yongeyeho ko n’abazwi ku isi habaho igihe byabagendekeye nabi nkabo cyangwa se n’ikipe ariko bituma abantu babona ko batera imbere ariko bituruka muri bo ntabwo bajya mu bapfumu cyangwa ngo bashake abo baha ruswa.

Perezida Paul Kagame mu Kiganiro n'abanyamakuru 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Perezida yavuze ku bashyira ibintu mu izamu n’abategura abasifuzi

Jul 4, 2025 - 18:05
Jul 4, 2025 - 18:14