Kwirukanwa no kugendera ubuntu! Icyo wamenya ku mukinnyi uri gushakwa cyane na APR FC
Umukinnyi ikipe ya APR FC yifuza, umwaka ushize yari agiye kwirukanwa ndetse ni n’umukinnyi wasoje amasezerano ye muri Villa SC.
Ronald Ssekiganda ukina muri Villa Sport Club yo mu gihugu cya Uganda, arimo gushakwa cyane na APR FC ndetse binavugwa ko ibiganiro bisa n’ibyarangiye.
Uyu mukinnyi yavutse tariki 13 Nzeri 2003, afite imyaka 21. Ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati nka nimero 6, 8 ndetse 10, bivuze ko n’umukinnyi ushobora gutanga imipira ivamo ibitego ndetse azi no gutsinda cyane.
Ronald Ssekiganda ni umukinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu ya Uganda kuko amaze guhamagarwa inshuro 11 ndetse no muri ibi bihe ikipe y’igihugu ikina imikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi, ni n’umwe mu barimo kwitwara neza cyane.
Uyu mukinnyi nubwo ahakana ko nta biganiro arimo kugirana n’ikipe iyo ari yo yose ariko amakuru ahari avuga ko byamaze kurangira hagati ye na APR FC.
Ssekiganda yari amaze muri Villa SC imyaka 5 kuko yayerejemo mu mwaka wa 2020. Nkuko bitangazwa na Swift Sports, ivuga ko uyu mukinnyi yasoje amasezerano yari afitanye n’iyi kipe, bivuze ko ikipe yose azajyamo azagendera ubuntu (Free agent).
Muri saison ishize Ronald Ssekiganda yakinnye imikino 26, atsinda ibitego 3 ndetse yatanze imipira 6 yavuyemo ibitego. Mu myaka 2 ishize yabaye umukinnyi wo hagati mwiza muri Uganda.
Amakuru dukesha ibitangazamakuru bitandukanye bya Uganda, avuga ko mu mwaka ushize wa 2024, Villa SC yashatse kwirukana Ronald Ssekiganda ari kumwe na Gavin Kizito ndetse na Jonah Patrick Kakande baziraga imyitwarire itari myiza.
Aba basore bose bivugwa ko banze kwihanganira uduhimbazamusyi bari batinze guhabwa ubwo Villa SC yari imaze gutwara igikombe cya shampiyona begukanye nyuma y’imyaka 20.
Ronald Ssekiganda wakinnye muri Lweza, Proline, Express, KCCA na Villa SC. Uyu mukinnyi niwe wari Kapiteni w’ikipe ya Villa SC, muri shampiyona yasoje iri ku mwanya wa 6 n’amanota 45.


Kinyarwanda
English
Swahili









