Kenya: Raila Odinga yasabye Perezida Ruto kwishyura imiryango yaburiye ababo mu myigaragambyo ya 2024
Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya, akaba n'Umuyobozi w'ishyaka Orange Democratic Movement, yasabye Perezida w’iki gihugu gutanga indishyi y’akababaro ku miryango yabuze ababo mu myigaragambyo yabaye mu 2024, aho abantu benshi batakaje ubuzima.
Yabivuze mu ijambo rye ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi wa Madaraka byabereye mu mujyi wa Kisumu, mu Burengerazuba bw’iki gihugu.
Odinga yavuze ko nubwo bamwe batigeze bavuga ku ngaruka z’iyo myigaragambyo, hari imiryango myinshi ikiri mu gahinda kubera kubura ababo, kandi kugeza n’ubu ntirabona ubutabera.
Yagize ati “Nabonye warateguye amasengesho, watanze ibiryo ku babikeneye kandi usaba imbabazi kubakomerekejwe n’iyo myigaragambyo. Ibyo ni ibikorwa byiza byerekana intambwe iganisha ku mahoro no gusana igihugu."
Yongeyeho ko nubwo ibyo bikorwa byakozwe, hakiri byinshi byo gukemura, cyane cyane gutanga indishyi ku miryango yabuze ababo.
Ati "Hari abapfuye abandi barakomereka. Ndifuza kukusaba ko wakwibuka iyo miryango ibabaye ukayiha indishyi, kugira ngo ibyo byabaye bitazasubira."
Raila yasobanuye ko amahoro ari ingenzi cyane ku baturage ba Kenya, ashimangira ko amahoro atari ukubura intambara gusa, ahubwo ari uko abaturage babaho bishimye kandi bafite ibibafasha mu buzima.
Raila Odinga yagaragarije Perezida Ruto ko imiryango yabuze ababo ikwiye guhabwa indishyi


Kinyarwanda
English
Swahili









