Abanyarwanda 10 bashimutiwe muri Myanmar baragaruwe-Dr Murangira B. Thierry
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry yerekanye ishusho y'icyaha cy'icuruzwa ry'abantu aho yatunze agatoki abashamadukira ibishashagirana nyamara atari zahabu.
Tariki 23 Mata 2025, hagaruwe Abanyarwanda 10 bavuye muri Myanmar, aho bari barashutswe barajyanywe gukoreshwa imirimo y’agahato no mu bikorwa bya forode.
Ku itariki 2 Kamena 2025 mu kiganiro n'itangazamakuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga cyabereye ku Kimihurura umuvugizi wa RIB yasobanuye ko imibare ya RIB yerekana ko kuva muri Kamena 2024 kugeza muri Gicurasi 2025 abantu 105 bagaruwe mu gihugu kugirango bafashwe ariho Leta y'u Rwanda isaba abantu bose kudakinisha ayo mahirwe.
Icyakora mu myaka yatambutse iyo mibare yari hasi dore ko mu 2019 kugeza mu 2024 hagaruwe abantu 39.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, ati “Bari barijejwe akazi keza, kuzakora muri za ‘call center’ aho babizezaga ndetse n’umushahara w’amafaranga menshi, hagati y’amadorali 1000 na 1500, babizeza ko uko bakora neza, uko batera imbere ayo mafaranga azagenda yiyongera.”
Dr Murangira yavuze ko icuruzwa ry’abantu cyangwa abantu basigaye bajya gucuruzwa atari abatarize gusa ahubwo bisigaye bikorerwa ku bantu bize, bajijutse kandi bikagirwamo uruhare n’abantu batandukanye barimo n’ababyeyi.
Ati “Urubyiruko rubwire urundi rubyiruko, ababyeyi babwire abandi babyeyi ko ibi byaba byo gucuruza abantu, biriho, birahari.
Iyo bavuga ngo icuruzwa ry’abantu ntabwo rigikorerwa abaturage badasobanutse, ubu ngubu turabona abize na bo batwarwa, bafite amashuri, bafite ubumenyi.”
Dr Murangira yavuze ko amayeri asigaye akoreshwa n’abacuruza abantu arimo kubabeshya kubashakira visa, amashuri yo kwigamo mu mahanga n’ibindi bireshya abantu.
Ati “Ikindi abantu bakwiriye kwibutswa, umuntu utazi utigeze ubona, akugirira impuhwe ate? Rero amwe mu mayeri akoreshwa, abo bantu bacuruza abandi bakoresha uburyo butandukanye.
Hari abifashisha imbuga nkoranyambaga, hari abifashisha ibigo bifasha abantu kubashakira amashuri, buruse, gushaka visa cyangwa ngo gufasha abantu kujya hanze.”
Muri rusange gucuruza abantu bikorwa binyuze mu bice bitatu birimo gushaka abantu, uburyo cyangwa amayeri ndetse n’igice cy’impamvu.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira ati “Bashobora kugenda bakagukoresha akazi k’uburetwa, hari abo bashora mu buraya, hari abakurwamo ingingo z’umubiri, hari na ruriya rubyiruko [urwajyanywe muri Myanmar ] rukoreshwa mu gukora ibyaha.”
Kuva muri Nyakanga 2024 kugeza Werurwe 2025 abantu 57; barimo abagore 52 bagaruwe bari baragiye gucuruzwa.
Icyakora nubwo iyo mibare yumvikana nk'iyiyongera , Dr Murangira B.Thierry yasobanuye ko uburemere bw'igikorwa cyo gutesha agaciro ikiremwamuntu aho umuntu ahinduka igicuruzwa.
Leta y'u Rwanda rero ntabwo izigera yihanganira abantu bashora abandi mu bucuruzi bw'abantu.


Kinyarwanda
English
Swahili









