Ibyo Afhamia Lotfi ashaka muri Rayon Sports byose baraza kubimwemerera?
Umutoza mushya wa Rayon Sports, Afhamia Lotfi, arimo kugira ibyo asaba ubuyobozi kugirango intego ze zigerweho.
Ku wa gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, nibwo ikipe ya Rayon Sports yashyizeho umutoza mushya nyuma yo gusoza shampiyona saison ya 2024/2025.
Uyu mutoza yatangajwe kumugaragaro amaze iminsi 3 yararangije gusinya muri iyi kipe ndetse yari anamaze iminsi asura ikibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports mu buryo bw’ibanga cyane.
Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko Rayon Sports yahaye amasezerano y’imyaka 3 Afahmia Lotfi kugirango yubake umushinga we neza muri Rayon Sports.
Uyu mutoza hari bimwe yifuza gukorerwa kugirango agire icyo ageza kuri iyi kipe.
Bimwe mu byo Afhamia Lotfi yifuza, harimo ko ashaka abatoza bashya bagomba kumufasha aka kazi. Mu batoza Rayon Sports yari ifite yifuza gukorana nawe bivugwa ko ari Ayabonga Lebitsa gusa wari usanzwe yongerera imbaraga abakinnyi b’iyi kipe.
Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko Ayabonga Lebitsa mbere yo kwerekeza iwabo muri Afurika y’epfo, yabanje kugirana ibiganiro na Afhamia Lotfi nubwo amasezerano ye yarangiye muri Rayon Sports..
Afhamia Lotfi arifuza abandi batoza bazamwungiriza ndetse n’umutoza w’abazamu, aho amakuru ahari arimo kwerekeza Rayon Sports muri Bugesera FC gukurayo Ndayishimiye Eric Bakame.
Andi makuru ahari avuga ko abakinnyi benshi muri Rayon Sports ntabwo abifuza kuko abona urwego rwabo ruri hasi cyane.
Ntabwo kugeza ubu biremezwa neza ariko bivugwa ko Afhamia Lotfi yifuza abakinnyi b’abanyamahanga batari munsi 9 kandi beza, yakubakiraho ikipe ya Rayon Sports azakoresha umwaka utaha.
Uyu mutoza bivugwa ko yasabye ubuyobozi ko bwamufasha bugakemura ikibazo cy’imishahara ku bakinnyi, we yemeza ko gishobora kumubera imbogamizi mu mitoreze ye ariko ababwira ko nibiba bimeze neza nawe umusaruro azawutanga.
Afhamia Lotfi ibintu arimo gusaba ubuyobozi bwa Rayon Sports bisa n’ibigoye ko yabibona bitewe ni uko akenshi iyi kipe biragoye kwemeza ko amafaranga y’imishahara yaboneka kuko twarabibonye mu bihe bishize byakunze kuba ikibazo.
Uyu mutoza afite ingamba zikomeye ndetse nibyo ashaka kugeza kuri Rayon Sports bikunze yaba ari ikipe ikomeye.


Kinyarwanda
English
Swahili









