issa
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ntibwumva ibyo umujyi wa Kigali ushaka gukora

Mar 15, 2026 - 23:13
 0

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, nyuma yo gutangaza ko Kiyovu Sports, AS Kigali na Gasogi United bagomba kuganira hagashyirwaho ikipe imwe, ntabwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bubyemera.

Ibi byagiye hanze ku cyumweru tariki 15 Werurwe 2026, mu ibaruwa yagiye hanze yandikiwe amakipe asanzwe afashwa n’umujyi wa Kigali, aho ubuyobozi bw’uyu mujyi buvuga ko bwafashe umwanzuro ko bugiye gushyiraho ikipe imwe ari yo bazashyiramo amafaranga.

Muri iyi baruwa ubuyobozi bw’umujyi bwasabye abayobozi b’aya makipe ko bagirana ibiganiro hagati yabo kugira ngo bumvikane ku ikipe imwe igomba kubaho ari nayo izajya ifashwa n’umujyi mu buryo bwose. Aba bayobozi bahawe iminsi 15 gusa kuko bategetswe kuzatanga umwanzuro nibura bitarenze tariki 30 Werurwe 2026.

Iyi baruwa yasohotse nyuma y’inama yabaye tariki 27 Kamena 2025 yahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali igahuriza hamwe ku gushyiraho ikipe imwe. Iyi nama yabaye nyuma y’iyahuje abayobozi ba Kiyovu Sports, AS Kigali, Gasogi United ndetse n’ab’umujyi wa Kigali aho baganiriye kuri iki kibazo cyo gushyiraho ikipe imwe ariko aba bayobozi ntibumvikana habura umwanzuro ufatwa.

Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko ubwo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwakoraga iyi nama harimo ikibazo cyo gukuraho AS Kigali na Kiyovu Sports zigakurwamo kipe imwe ariko ntihafatwa umwanzuro kuko abayobora Kiyovu Sports babyanze. Ku ruhande rwa Gasogi United, Kakooze Nkuliza Charles we yabihakaniye kure, avuga ko ikipe ari iye ibyo kuyikuraho bitakunda.

Kiyovu Sports yasabye ko haseswa AS Kigali abakinnyi bari muri iyi kipe bagifite amasezerano ikabakira bagakomeza gukina kugira ngo basoze amasezerano neza, ariko n’ubundi umwanzuro ukomeza kubura.

Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemedi, yatangaje ko hatagize igihinduka umwanzuro uzava mu nteko rusange y’abanyamuryango ba Kiyovu Sports, uzaba uvuga ko uwize umushinga wo guhuza aya makipe yawize nabi. Ibi Hemedi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku cyumweru tariki 15 Werurwe 2026 nyuma y’umukino Kiyovu Sports yatsinzemo AS Kigali ibitego 3-1.

Yagize ati “ Nonaha umujyi wa Kigali kuvuga ko uhagaritse inkunga yahaga Kiyovu Sports biragoye. Kiyovu Sports biragoye, umwe mu bayobozi kuvuga ko iki cyemezo hari indi nzira cyanyuramo kugira ngo abantu bacyumve usibye kukinyuza mu nteko rusange, ariko igisubizo kizavamo by’agateganyo ni ukuvuga ko uwo mushinga uwawize yawize nabi.” 

Izi kipe ziterwa inkunga n’umujyi wa Kigali ntabwo muri Shampiyona zimeze neza cyane kuko Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 7 n’amanota 36, Gasogi United iri ku mwanya wa 11 n’amanota 26, naho AS Kigali yo iri ku mwanya wa 13 n’amanota 24.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ntibwumva ibyo umujyi wa Kigali ushaka gukora

Mar 15, 2026 - 23:13
Mar 16, 2026 - 08:05