Omah Lay mu myiteguro ya Album ya Gatatu
Umuhanzi wo muri Nigeria, Omah Lay amaze imyaka ibiri akora ku muzingo wa gatatu witwa’Clarity of Mind’. Ni album yasobanuye ko izasohoka ku wa 03 Mata 2026.
Mu gitaramo cyo kumvisha abantu batumiwe’Listening Party’ yakoreye mu Bwongereza. Iyi album iriho indirimbo 12 zimwe mu ndirimbo zatangiye kujya hanze;Holy Ghost, Waist na Don’t Love Me. Izashyirwa hanze na label yitwa KeyQaad isanzwe ireberera inyungu za Omah Lay.
Omah Lay yagarutse kuri Afrobeats, avuga ko ikomoka i Yoruba ari naho habarizwa umurwa mukuru wa Lagos. Ni agace gafite ubwoko bwinshi aho basaga miliyoni 55.
Aha niho iwabo wa Fela Kuti, umwami wa Afrobeats. Nibura byasabye Burna Boy na Omah Lay kwimuka bakava I Port Harcourt bimukira I Lagos kugirango bakore umuziki .
Afrobeats ni injyana yashibutse kuri hip hop, juju,highlife,Reggae na Dancehall


Kinyarwanda
English
Swahili









