Agahinda ka Bucha Man watewe umugongo na Perezida Museveni
Mu bihe byashize Bucha Man yarakoreshejwe cyane na Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bijyanye no kumuha amakuru ava mu bitekerezo by'abahanzi.
Umuhanzi Bucha Man uri bakunzwe mu bihe bye mu njyana ya Dance Hall kuri ubu ari kuririra mu myotsi nyuma y'uko atakiri soma mbike wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Mu bihe byashize Bucha Man yarakoreshejwe cyane na Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bijyanye no kumuha amakuru ava mu bitekerezo by'abahanzi.
Yakoze akazi neza mu bwitange ariko ku bwe ntazi icyatumye yigizwayo kuko yari inshuti ya Museveni.
Uyu muhanzi yabwiye Metro Fm yo muri Uganda ko n'imishinga yari afite yayambuwe ikaba yarahawe Generali Damurila.
Uyu muhanzi yasobanuye ko yigijweyo bitewe n'umubano afitanye na Bobi Wine.
Bucha Man uzwi nka 'The President of gheto' ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu bihe byabo ariko kuri ubu ari kuririra mu myotsi.
Izo nshingano yari afite zisigaranye Bebe Cool na Eddy Kenzo kuko nibo basigaye bahura na Museveni inshuro nyinshi.


Kinyarwanda
English
Swahili









