issa
Djihad n’abo bari kumwe muri dosiye bageze ku Rukiko (Video)

Dec 11, 2025 - 09:35
 0

Mu gitondo cyo ku wa 11 Ukuboza 2025 ahagana saa mbili n'iminota 23 Uzabakiriho Cyprien uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka’Djihad’ n’abo bari muri dosiye imwe bagejejwe ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

Djihad ari gukurikiranwa muri dosiye imwe na Kwizera Nestor’Pappy Nesta’ na Ishimwe Francois Xavier bose bakurikiranyweho icyaga cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni. Aya mashusho yasakajwe ni ay’umuhanzi Yampano igihe yari mu gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore babyaranye.

Itegeko rivuga iki ku wahamijwe icyaha cyo gusakaza amashusho y'urukozasoni?

Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Ingingo ya 34 ivuga ko gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho; usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 ariko atarenze Miliyoni 3.000.000Frw.

Ingingo ya 38 ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa, cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 2,000,0000Frw.

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000Frw, ariko atarenze 3,000.0000Frw.

Nubwo Djihad na bagenzi be bahuriye muri dosiye imwe,bazinduwe iya Rubika urubanza rwabo ruraburanishwa saa sita z’amanywa bitewe n’uko umwe mu banyamategeko ba Djihad afite urundi rubanza ari buburane saa yine. Ku rundi ruhande ariko urubanza rwa Kjohn na Pazzo Man barasomerwa saa cyenda z'igicamunsi.

Reba uko byagenze umunsi wa mbere Djihad yitaba urukiko

Dec 11, 2025 - 09:39