France Mpundu yongeye gushyira hanze indirimbo nyuma y'umwaka nta gihangano gishya

May 5, 2025 - 19:14
 0

Umuhanzikazi France Mpundu yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Nabikoze', ikaba iya gatatu akoze ari muri Huha Records ahuriyemo na Juno Kizigenza.

Gusenga Munyampundu Marie France, amazina nyakuri ya France Mpundu ni umuhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo nka 'Darling' yakoranye na Yvan Buravan, 'Nzagutegereza', 'Umutima', n'izindi.

France Mpundu avuga ko muri uyu mwaka wa 2025, yiteguye guha abakunzi b'umuziki we ibihangano bihagije ndetse batazongera kumubura.

Kuri ubu uyu muhanzikazi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nabikoze', ikaba iya gatatu yakoreye muri Huha Records, ahuriyemo na Juno Kizigenza ndetse na Nando ubareberera inyungu.

Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi yakozwe na producer Loader naho amashusho yayo atunganywa na Serge Girishya.

Uyu muhanzikazi yaherukaga gushyira hanze indirimbo muri Werurwe 2024, 'Nzagutegereza' yakunzwe n'abatari bake.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: [email protected]

France Mpundu yongeye gushyira hanze indirimbo nyuma y'umwaka nta gihangano gishya

May 5, 2025 - 19:14
May 5, 2025 - 19:24
 0
France Mpundu yongeye gushyira hanze indirimbo nyuma y'umwaka nta gihangano gishya

Umuhanzikazi France Mpundu yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Nabikoze', ikaba iya gatatu akoze ari muri Huha Records ahuriyemo na Juno Kizigenza.

Gusenga Munyampundu Marie France, amazina nyakuri ya France Mpundu ni umuhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo nka 'Darling' yakoranye na Yvan Buravan, 'Nzagutegereza', 'Umutima', n'izindi.

France Mpundu avuga ko muri uyu mwaka wa 2025, yiteguye guha abakunzi b'umuziki we ibihangano bihagije ndetse batazongera kumubura.

Kuri ubu uyu muhanzikazi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nabikoze', ikaba iya gatatu yakoreye muri Huha Records, ahuriyemo na Juno Kizigenza ndetse na Nando ubareberera inyungu.

Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi yakozwe na producer Loader naho amashusho yayo atunganywa na Serge Girishya.

Uyu muhanzikazi yaherukaga gushyira hanze indirimbo muri Werurwe 2024, 'Nzagutegereza' yakunzwe n'abatari bake.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.