
Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyagaragaje ko umusaruro w’inganda wazamutseho 5.0% muri Werurwe 2025, ugereranyije n’ukwezi kwa Werurwe k’umwaka ushize wa 2024.
Ibi ni ibyagarutsweho muri Raporo ngarukakwezi y’umusaruro w’inganda (IIP) yasohotse kuri uyu wa 5 Gicurasi 2025, igaragaza ko umusaruro w’urwego rw’amashanyarazi wiyongereyeho 23,2%, ndetse ni na wo wiyongereye cyane.
Iyi raporo kandi ikomeza igaragaza ko umusaruro w’amabuye y’agaciro na kariyeri wiyongereyeho 4,1% muri Werurwe 2025 ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu 2024, wiyongeraho 1,7% ku bikorerwa mu nganda zitandukanye, wiyongeraho 1,4% ku mazi n’isukura.
Ni mu gihe ubwiyongere bw’ibikorerwa mu nganda zitandukanye bwaturutse ku itunganywa ry’ibiribwa ryiyongereyeho 7,8%, n’ikorwa ry’ibikoresho byo mu nzu no mu biro nk’intebe n’ameza ryazamutseho 19,3%.
Gusa, umusaruro w’ibikoresho birimo ibitambaro, imyambaro n’ibitunganywa mu mpu wo wagabanyutseho 11,2%, uw’ibitunganywa mu biti, impapuro n’icapiro na wo ugabanyukaho 8,2%.