issa
Sosiyete ya Rwandair yahawe igihembo gikomeye

Jun 18, 2025 - 09:13
 0

RwandAir, indege y’igihugu y’u Rwanda, yahawe igihembo cy’Indege nziza y’umwaka mu Karere k’Afurika ku wa Kabiri, tariki 17 Kamena 2025, mu birori bya World Airline Awards byabereye i Paris.

Iri rushanwa rikomeye ritegurwa buri mwaka na Skytrax, ryatangaje iyi ntsinzi, ryerekana uruhare rukomeye RwandAir igira mu bwikorezi bwo mu karere. 

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yashimiye abagenzi bose batoye RwandAir, ndetse anashimira Skytrax ku bwo guha agaciro ubudasa mu bwikorezi bwo mu kirere.

Mu butumwa yanditse kuri X yagize ati “Iri shimwe ryongera gushimangira umuhate wacu wo gutanga serivisi z’ingendo zidasanzwe,” 

RwandAir ifite uruhare rukomeye mu bukungu bw’u Rwanda, aho itwara imbuto n’imboga bibisi, imiti, n’ibindi bicuruzwa by’ingenzi bifasha mu guhuza no guteza imbere ubukungu bwihuta kandi bugenda bwaguka bw’u Rwanda, ndetse n’ubw’akarere kose k’Afurika.

Izwi cyane kubera serivisi zinoze itanga ku bagenzi, RwandAir yigeze no guhabwa igihembo cya Best Airline Staff in Africa mu bihembo bya Skytrax 2022 World Airline Awards, ku inshuro ebyiri yikurikiranya.

Nk’uko byanditse ku rubuga rwa RwandAir, iyi sosiyete yatangiye gukora ku wa 1 Ukuboza 2002 yitwa Rwandair Express. Mu kwezi kwa Werurwe 2009, yahinduye izina yitwa RwandAir nk’uko izwi ubu. 

Ikorera ku kibuga cy’indege cya Kigali, RwandAir ni imwe mu ma sosiyete y’indege agenda akura vuba ku mugabane wa Afurika. Ifite indege nshya zigezweho zirimo: indege enye za Boeing 737-800NG, ebyiri za Boeing 737-700NG, ebyiri za CRJ900NG, ebyiri za Bombardier Q400NG zose zifite ibyiciro bibiri by’abagenzi, ndetse n’indege ebyiri za Airbus A330 zifite ibyiciro bitatu by’abagenzi.

RwandAir inazwiho kugendera ku gihe neza, kandi ubu ikorera ingendo zijya mu byerekezo 22 hirya no hino muri Afurika y’Uburengerazuba, hagati, iburasirazuba n’amajyepfo, ndetse no mu Burasirazuba bwo hagati, Aziya n’i Burayi.

RwandAir ni umunyamuryango w’Impuzamiryango Mpuzamahanga y’Ubwikorezi bwo mu Kirere (IATA), kandi yemewe na EASA, IOSA, na ISAGO.

Jun 18, 2025 - 09:35