U Rwanda rugiye kongera ubushobozi bw'ibigega bibika ibikomoka kuri Peteroli
Mu Rwego rwo kuzigama ibikomoka kuri Peteroli. u Rwanda rurateganya kongera ibigega ibikwamo , ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli bizava kuri litiro miliyoni 66.4 zikoreshwa mu kwezi kumwe gusa bikagera kuri litiro miliyoni 334 zikoreshwa mu mezi atatu.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Ubukungu n’Ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko, ubwo hasesengurwaga imishinga y’amategeko irebana n’imisoro n’amahoro bishya, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Mata 2025 yagarutse kuri iyi ngingo.
Gahunda yo kongera ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli igaragara mu mushinga w’itegeko rishyiraho amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli nk’uko byagarutsweho n’abahagarariye Guverinoma.
Ni umushinga w’itegeko uteganya kuzamura igipimo cy’amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli, kikava ku mafaranga y’u Rwanda 32.73 kuri litiro, kikagera ku mafaranga y’u Rwanda 50 kuri litiro.
Biteganyijwe ko impinduka zizagira ingaruka ku biciro bya lisansi na mazutu, aho biziyongeraho 18 Frw kuri litiro.
Hagaragajwe kandi impungenge ko ibi bishobora kuzagira ingaruka ku biciro byose muri rusange, ariko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Godfrey Kabera, yazibamaze.
Ronald Niwenshuti, Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, na we yasobanuye ko ikindi gitanga icyizere ko ibiciro ku masoko bitazazamuka cyane, ari ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kumanuka ku isoko mpuzamahanga muri rusange.


Kinyarwanda
English
Swahili









