Banki y’abaturage imaze kuvugurura amakuru y’abanyamigabane 42% mu gihe hakenewe 100%
Abanyamigabane ba Banki y’Abaturage barasaba amakuru y’abanyamuryango b’iyi banki ko yakwihutishwa, kugirango abakeneye imigabane yabo bazayihabwe vuba.
Ni mu gihe iyi Banki yamenyesheje abanyamigabane bayo ko igikorwa cyo kwiyandikisha ku banyamigabane bose gikomeje, aho iyi banki imaze kuvugurura amakuru y’abanyamigabane bakabakaba ibihumbi 240 bangana na 42% by’abanyamigabane bato.
Musengimana Francois, umucuruzi mu Mudugudu wa Rugando Umurenge wa Bumbogo Akarere ka Gasabo, yatangiye gukorana na Banki y’Abaturage mu1987 kuko icyo gihe yakoreraga amafaranga 1900 ku kwezi. Hashize igihe kitari gito abonye ubutumwa bumumenyesha imigabane afite muri Banki y’Abaturage, ni ubutumwa bwamushyize mu gihirahiro kuko nta buryo buhari bwo kubona amakuru yisumbuyeho.
Abanyamigabane ba Banki y’Abaturage bavuga ko badafite amakuru ahagije ku migabane yabo, bakagaragaza ibyifuzo bitandukanye.
Mu kiganiro Perezida Paul kagame aherutse kugirana n’itangazamakuru, ikibazo cy’abanyamigabane ba Banki y’Abaturage cyagarutsweho.
Ni ikibazo Perezida Kagame yagaragaje ko cyagejejwe ku babishinzwe ngo gikurikiranwe vuba.
Hagati aho Banki y’Abaturage yasohoye itangazo rimenyesha abanyamigabane bayo ndetse n’abaturage muri rusange ko igikorwa cyo kwiyandikisha ku banyamigabane bose gikomeje gukorwa binyuze mu mashami y’iyi banki.
Ikindi ngo ni uko nyuma y’amezi 4 ya mbere muri uyu mwaka wa 2025 ubuyobozi bw’iyi Banki buzatangiza igikorwa cyo gusuzuma agaciro k’imigabane ya BPR Bank hagamijwe gufasha abanyamigabane kumenya agaciro k’imigabane yabo no korohereza igurishwa cyangwa guhererekanya imigabane.


Kinyarwanda
English
Swahili









