issa
BNR yazamuye inyungu fatizo

BNR yazamuye inyungu fatizo

Aug 21, 2025 - 13:01
 0

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yazamuye inyungu fatizo (Monetary Policy Rate) iyigeza kuri 6.7%, ivuye kuri 6.5% yashyizweho muri Gicurasi 2025.

Ibi byatangajwe na Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, cyari kigamije kugaragaza imyanzuro y’Akanama gashinzwe Politiki y’Ifaranga (Monetary Policy Committee) ndetse n’iherezo ry’imibare y’urwego rw’imari mu Rwanda muri iki gihembwe.

Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko icyemezo cyo kongera inyungu fatizo gishingiye ku gukomeza guhangana n’izamuka ry’ibiciro no kurinda umutekano w’ifaranga ry’u Rwanda. Yongeyeho ko iyzi ngamba zigamije gufasha mu kugabanya igipimo cy’izamuka ry’ibiciro, mu gihe hakomeza no gushyirwamo ingufu mu guteza imbere ubukungu bw'igihugu.

Izi mpinduka zizagira ingaruka ku nguzanyo zitangwa n’amabanki, kuko ikiguzi cy’amafaranga cyiyongera, ariko nanone ikitezwe ni ugukumira izamuka rikabije ry’ibiciro no kurinda ubukungu bw’igihugu.

Akanama ka Politiki y’Ifaranga kakomeje kugaragaza icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzaguma ku murongo mwiza, nubwo hari imbogamizi zituruka ku mpinduka z’isoko mpuzamahanga.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

BNR yazamuye inyungu fatizo

Aug 21, 2025 - 13:01
Aug 21, 2025 - 13:03