Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa IFAD ku iterambere ry’ubuhinzi n’icyaro
Perezida wa Repubilika y'u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa International Fund for Agricultural Development (IFAD), Álvaro Lario, ku bufatanye mu guteza imbere ubuhinzi, iterambere ry’icyaro no kongerera ubushobozi abahinzi bato.
Ibi biganiro byabereye i Nairobi muri Kenya ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026, ku ruhande rw’Inama ya Afurika yiswe Africa Forward Summit.
Perezida Kagame na Álvaro Lario baganiriye ku bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na IFAD, cyane cyane mu mishinga igamije guteza imbere icyaro, kuvugurura ubuhinzi no gufasha abahinzi bato guhangana n’ibibazo birimo imihindagurikire y’ibihe.
Bagarutse kandi ku buryo bwo kurushaho kwagura ubufatanye hagamijwe guteza imbere ubukungu busesuye, korohereza abahinzi kugera ku masoko no kongera uruhare rw’abikorera mu rwego rw’ubuhinzi.
U Rwanda rusanzwe rufatanya na IFAD mu bikorwa bitandukanye byo kuzamura imibereho y’abaturage bo mu cyaro binyuze mu guteza imbere ubuhinzi butanga umusaruro no gufasha abaturage kubona amahirwe y’iterambere arambye.

Kinyarwanda
English
Swahili








