issa
Nyagatare: Umusaruro w'uruganda rutunganya amata y'ifu watangiye kujya hanze

Mar 31, 2025 - 10:00
 0

Nyuma y'uko mu Karere ka Nyagatare hashinzwe uruganda rutunganya Umusaruro w'ibikomoka ku mata birimo n'amata y'ifu, kuri ubu umusaruro warwo watangiye kujya hanze.

Ibi ni ibyakomojweho na guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko uruganda rutunganya amata y’ifu ruri mu Karere ka Nyagatare, ubu rwatangiye gushyira umusaruro ku isoko ry’u Rwanda.

Umusaruro uva muri uru ruganda, ukaba woherezwa mu nganda zitunganya ibiryo by'abana undi musaruro ukoherezwa hanze.

Rubingisa agira ati “Ntabwo amata y’ifu akorwa yoherezwa hanze gusa. Murabizi inganda zacu zikora ibiryo by’abana mu kugabura indyo yuzuye ruri i Masoro i Kigali rurayakenera. Aya Mahoteri yo mu Gihugu mu byo bakora mu gutegura amafunguro atandukanye nabo barayakenera ariko dufite n’isoko ryo hanze yoherezwaho.”

Gusa ntabwo umusaruro w'uru ruganda urahaza isoko ryose kuko kugeza ubu rurimo gutunganya kugeza kuri 30% by'umusaruro uteganyijwe.

Kugeza ubu uru ruganda rutunganya litiro ibihumbi 200 by'amata y'ifu n'asanzwe ku munsi, mu gihe rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro ibihumbi 650 .

Uretse aborozi bo muri aka Karere usanga aribo bageza amata muri uru ruganda, harimo gutegurwa uburyo amata yava no mu tundi turere twose tw’igihugu agatunganyirizwa muri uru ruganda.

Uru ruganda rwa 'Inyange Industries' rwafunguwe ku mugaragaro muri Nyakanga 2024 rufungurwa na Minisitiri w'intebe Edouard Ngirente.

Mar 31, 2025 - 07:35