AFC/M23 yungutse amaboko mashya

AFC/M23 yungutse amaboko mashya

Mar 31, 2025 - 07:38
 0

Darius Kitoka, Perezida w’Ishyirahamwe ry'Igihugu ry’itangazamakuru muri Kongo (UNPC) 'Kivu y’Epfo' akaba n’umuhuzabikorwa w’Ikigo gishinzwe gukurikirana itangazamakuru ku bufatanye bw’Ubusuwisi, yinjiye ku mugaragaro mu mutwe w’Ingabo za M23-AFC.

Nk’uko amakuru yizewe abivuga, Bwana Kitoka ni umwe mu magana bitabiriye amahugurwa y'uyu mutwe mu karere ka Rutshuru, yabaye nyuma y'iminsi micye  hafashwe umujyi wa Bukavu n’inyeshyamba za AFC/M23.

Uyu Darius Kitoka wari usanzwe ari umwarimu wa kaminuza, yiyongereye ku bandi banyamakuru, abaharanira inyungu za sosiyete sivile n’abanyapolitiki baherutse kwinjira mu mutwe wa AFC/M23.

Urujya n’uruza rw’abantu batandukanye  muri Bukavu, bakomeje kwiyunga kuri M23 ku mugaragaro bagaragaza ko bayishyigikiye mu rwego rwo kwirwanaho no kurinda abaturage ibitero bya FARDC na Wazalendo bagenda babagabaho.

Kuva imijyi ya Goma na Bukavu yafatwa umutwe wa M23, wagiye wunguka abarwanyi bashya baba abari basanzwe ari abasiviri ndetse n'abandi bayiyunzeho bavuye mu ngabo za Leta (FARDC). 

AFC/M23 yungutse amaboko mashya

Mar 31, 2025 - 07:38
Mar 31, 2025 - 19:24

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.