Ingabo za AFC/M23 zisutse muri Walikare ziherekejwe n’ibikoresho karundura
Umutwe wa M23 wongereye abasirikare benshi mu gace ko muri gurupoma ya Ikobo muri teritware ya Walikale, harakekwa ko uyu mutwe waba ushaka kwigarurira Teritwari ya Walikale yose mu gihe imirwano yaba yubuye.
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeza ko impande zombi zatinye kubura imirwano hirinda guhungabanya umutekano w’abanyeshuri barimo gukora ibizami bisoza amashuri yisumbuye biza gusozwa kuri uyu wa kane.
Amakuru avuga ko guhera kuwa kabiri abasirikare benshi ba AFC/M23 bakomeje koherezwa ku bwinshi n’intwaro nyinshi mu gace ka Kateku.
Aya makuru akomeza avuga ko aka gace kari muri kamwe gashobora gufasha aba basirikare gufata ibindi bice byo muri teritware ya Walikale.
Ku rundi ruhande bikavugwa ko aba basirikare ba AFC/M23 baba bashaka kwigarurira umujyi wa Pinga ukungahaye kuri zahabu hakaba n’ikibuga cy’indege.
Nanone kandi utundi duce bivugwa ko hongerewe abasirikare benshi ba M23 n’ibikoresho byinshi ni muri Rusamambu na Bukumbirwa.
Ibi ngo bikaba byatumye Leta igirwa inama yo kongera ingamba z’ubwirinzi mu bice bikikije uriya mujyi wa Pinga n’ahandi.
Ibi birimo kuvugwa mu gihe Leta ya Congo iheruka gushyira umukono ku mahame azagenga amasezerano bazagirana agamije gushyiraho iherezo ry’intambara imaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bw’igihugu.
Ni nyuma y’uko leta yari imaze gusinya amasezerano na leta y’u Rwanda agamije ubufatanye mu by’ubukungu no gufatanya kurangiza amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa RDC.
Ariko nubwo hasinywe aya mahame, imirwano yarakomeke muri Masisi, Rutshuru no mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyepfo bikikije umujyi wa Uvira no mu misozi ya Minembwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









