Perezida wa Angola yateye utwatsi Tshisekedi wamusabye umusada w’ingabo
Amakuru yihariye aturuka mu bayobozi b’iperereza agaragaza ko igihugu cya Angola cyanze kohereza ingabo zacyo kugira ngo zifashe mu mutekano w’akarere ka Greater Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ku wa 14 Ukuboza 2025, Perezida wa Repubulika ya Demokalasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi yagiye mu gihugu cya Angola mu ruzinduko rwaje rutunguranye nyuma gato y’ifatwa ry’umujyi wa Uvira. Nk’uko ayo makuru abivuga, Perezida Tshisekedi ngo yari ajyanwe no gusaba umusanzu wo kumuha ingabo zo kumufasha guhashya AFC/M23 by’umwihariko kurinda akarere ka Greater Katanga.
Amakuru aturuka mu nzego z’iperereza za Angola avuga ko, Perezida wa Angola, João Lourenço, aho kumuha ingabo ahubwo yagiriye inama Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yo gushyira imbere ibiganiro bya politiki n’imibereho myiza bigamije gukemura imizi y’ibibazo biri mu gihugu cye, aho gukomeza kwishingikiriza ku gisirikare.
Perezida Lourenço asanga ibibazo bya Congo bifite inkomoko mu miyoborere, ubusumbane n’amakimbirane ya politiki, bityo bikwiye gukemurwa binyuze mu biganiro byagutse bihuje impande zitandukanye z’Abanye-Congo.
Uyu mwanzuro wa Angola wo gutera utwatsi DRC uje mu gihe umutekano mu bice bimwe bya RDC ukomeje kuba ikibazo gikomereye ingabo za RD Congo, by’umwihariko mu burasirazuba no mu majyepfo y’igihugu. Kuba Angola yanze kohereza ingabo bishobora gutuma ubutegetsi bwa Kinshasa bushakisha izindi nzira zo gukemura ikibazo cy’umutekano n’ubwiyunge bw’igihugu, gusa hari n’andi makuru avuga ko amaso Tshisekedi ari buhite ayerekeza muri Chadi arebe ko yamuha ingabo zo kumukiza AFC/M23.


Kinyarwanda
English
Swahili









