FERWAFA yatangaje igihe amakipe azatangirira kwandikisha abakinnyi bashya
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, yamaze gutangaza igihe amakipe azandikisha abakinnyi bashya.
Mu ijoro ryacyeye tariki 16 Ukuboza 2025, nibwo FERWAFA yatangaje ko mu bagabo guhera tariki 3 Mutarama 2026, amakipe azaba yemerewe kwandikisha abakinnyi bashya kugeza tariki 31 Mutarama 2026.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, ryatangaje kandi ko amakipe yo mu bagore azongeramo abakinnyi azatangira kubikora guhera ku i tariki 26 Ukuboza 2025 kugeza tariki 24 Mutarama 2026. Mu makipe atarabigize umwuga yo azatangira kwandikisha abakinnyi guhera tariki 8 Mutarama 2026 kugeza tariki 7 Gashyantare 2026.
FERWAFA yamenyesheje amakipe ko agomba kwandikisha abakinnyi mu gihe cyagenwe na FERWAFA kandi agakurikiza amategeko ya FIFA, ariko kandi zikuzuza impapuro basabwa vuba.
Ukurikije uko igihe cyo kwandikisha abakinnyi giteguye, hari amakipe ashobora kuzakoresha abakinnyi bashya mu mikino ibanza ya Shampiyona. Biteganyijwe ko ku itariki 19 Mutarama 2026, Gorilla FC izakina na Gasogi United.


Kinyarwanda
English
Swahili









