issa
Ibihembo bya Isango na Muzika bigiye gutangwa ku nshuro ya Gatandatu

Dec 17, 2025 - 11:32
 0

Mu ijoro ryo ku wa 16 Ukuboza 2025 Ubuyozi bwa Isango Star bwahuye n’abanyamakuru bazwi bo mu ruganda rw’imyidagaduro baganira ku iterambere ry’ibihembo bya  Isango na Muzika bigiye gutangwa ku nshuro ya gatandatu. Ni igikorwa cyabereye mu mujyi wa Kigali ahitwa Milton Coffe, inyubako iri imbere ya Paruwasi ya Sainte Famille.

Muri icyo gikorwa abanyamakuru bakora imyidagaduro bahawe umwanya batora abazahatana mu byiciro 11 birimo;umuhanzi w’umwaka,umuhanzikazi w’umwaka,utunganya neza amashusho y’indirimbo, utunganya neza indirimbo,umuhanzi w’umwaka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana,Umuhanzikazi wo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, umuzingo w’umwaka, indirimbo y’umwaka, indirimbo yahuriweho yahize izindi, n’umuhanzi ukizamuka. 

Amatora y’abo banyamakuru afite 40%, gutora kuri murandasi bifite 30% naho akanama gashinzwe gutanga ibyo bihembo gafite 30%. Kuri iki cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025 muri Camp Kigali, bizatangwa hashimirwe abagize uruhare mu iterambere ry'ubuhanzi.

Ibihembo bya Isango na Muzika nibyo bisigaye bihagaze bwuma mu gihe ibindi bitangazamakuru byacitse intege, itegurwa ry’ibihembo bigenda nka Nyombeli.

Dec 17, 2025 - 12:32