Akantu ku kandi ku rubanza rwa Kjohn na Pazzo Man (Video)
Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije imanza zirimo abafite amazina azwi mu myidagaduro.
Ku wa 04 Ukuboza 2025 Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza ruregwamo Kalisa John wamamaye nka Kjohn na Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man.
Urubanza rwatangiye saa 9:57 Ubushinjacyaha bwahawe umwanya busobanura impamvu busabira abakurikiranywe ifungwa ry’iminsi 30 y’agateganyo. Ubushinjacyaha bwavuze ko bakurikiranyweho icyaha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni bakoresheje urusobe rwa mudasobwa.
Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye aho bwavuze ko icyaha bakurikiranyweho baramutse bagihamwe bahabwa igifungo kirengeje imyaka ibiri. Indi mpamvu yavuzwe ikwiriye gushingirwaho ni uko baramutse barekuwe batoroka iperereza. Ubushinjacyahwa bwanavuze ko ibyagezweho bihagije.
KURIKIRA UKO URUBANZA RWAGENZE


Kinyarwanda
English
Swahili









